Umutwe wa Hezbollah watangaje ko witeguye intambara yeruye na Israel.
Byatangajwe n’umuyobozi w’ungirije w’umutwe wa Hezbollah, Sheikh Naim Qassem, yavuze ko nubwo uyu mutwe watakaje abayobozi benshi barimo Hassan Nasrallah, wari umuyobozi mukuru w’uyu mutwe, ariko Hezbollah yiteguye guhangana na Israel mu ntambara yeruye kandi ko abarwayi b’uyu mutwe biteguye ku byitwaramo neza.
Mu bisobanuro uyu muyobozi w’ungirije w’umutwe wa Hezbollah yatanze yagaragaje ko “nta cyuho cyabayobozi b’uyu mutwe bafite kandi ko umuyobozi mukuru uzasimbura Nasrallah azajyaho mu minsi iri mbere, bityo ibikorwa by’uyumutwe bigakomeza ari nta nkomyi.
Yavuze kandi ko mu gihe Israel yakohereza abasirikare mu majyepfo ya Libani bagamije kurimbura uyu mutwe, abarwanyi bawo biteguye neza kurwana.
Amakuru avuga ko Hezbollah ifite abarwanyi barenga ibihumbi 150, ifite kandi n’imbunda zirimo ibisasu bikomeye na za misile birenga ibihumbi 100. Sheikh Naim Qassem yavuze ko ibyabaye byabasigiye amasomo akomeye, ariko ashimangira ko bitabaciye intege.
Gusa, abayobozi b’igihugu cya Iran ntibavuga rumwe kuko uruhande rumwe rushyigikiye ko iki gihugu cyahita kigaba ibitero vuba kuri Israel mu rwego rwo guhorera abayobozi b’u mutwe ushyigikiwe n’iki gihugu wa Hezbollah bishwe barashwe n’igisirikare cya Israel, mu gihe urundi ruhande rwo ruvuga ko ibyo ko bigomba gukorwa mu gihe babanjye kubyitondera.
Umutwe wa Hezbollah mu myaka umaze irenga 40, nta bundi urahura n’ibitero simusiga byahitanye abayobozi bayo barimo n’abakomeye, ari naho benshi bahera ko bavuga ko wacitse intege nubwo byahakanwe n’umuyobozi w’ungirije w’uyu mutwe, Sheikh Naim Qassem.
Tubibutsa ko ibitero Israel yagabye kuri uyu mutwe wa Hezbollah bigahitana umuyobozi mukuru wayo n’abandi benshi, byakozwe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje.
MCN.