• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, October 18, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umutwe wa Islamic State wigambye gukora igitero ku bantu barimo gusenga.

minebwenews by minebwenews
July 29, 2025
in Conflict & Security
0
Umutwe wa Islamic State wigambye gukora igitero ku bantu barimo gusenga.
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umutwe wa Islamic State wigambye gukora igitero ku bantu barimo gusenga.

Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wigambye kuba ari wo wagabye igitero ku basivili mu gace ka komanda mu ntara ya Ituri.

Iki gitero cyaguyemo abantu 45 barimo basenga muri Ekeleziya gatolika iherereye Komanda.

Amakuru avuga ko Islamic State mukubica yarikumwe n’umutwe wa Alliance Democratic Forces(ADF) bikorana byahafi.

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 27/07/2025, ni bwo iki gitero cyakozwe.

Ibi byagaragaje ko umutwe wa ADF ugifite ubushobozi bwo kugira nabi muri turiya duce nubwo turimo abasirikare ba FARDC.

Kimwecyo, Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyo cyasobanuye ko iki gitero cyashobotse kubera ko hari bamwe mu baturage ba komanda bagiye bafasha uyu mutwe wa ADF.

Kuva mu 2012 ingabo RDC n’iza Uganda zifatanyije mu bitero byo guhiga umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri ihana imbibi na Uganda. Ariko nk’uko bigaragara nuko zitarawuhashya.

Umwe mu bapdiri bari aho biciye abantu yavuze ko “bakanguwe kubera bumvise amasasu ndetse kandi ko babonye n’amazu arimo gushya igihe cya saa saba z’ijoro kugeza saa kumi z’igitondo.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’igitero ni bwo babonye ko bakoze ubwicanyi muri kiliziya gatolika. Avuga ko bobonye abagabo bitwaje imbunda n’imipanga bica abagore n’abagabo ndetse n’abana batandu.

Amerika ibinyujije kuri minisitiri wayo w’ubanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko Islamic State yigabye iki gitero kandi wigamba n’ibindi bikorwa na ADF kuva Islamic State yakwemera ADF nk’umwe mu mitwe iyigize.

Nubwo uyu mutwe uvuga ko ukomoka muri Uganda, ariko ibikorwa byawo byibasira Abanye-Congo kurusha aba Uganda.

Gushyingura abishwe byabaye ku wa mbere ejo hashize.

Tags: Islamic StateKomandaYigambye igitero

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?