Umutwe wa M23, watabarije abanyekongo bakomeje ku ‘rira!’ kubera ‘ubwicanyi no kurenganywa, ahanini ba bikorerwa n’ubutegetsi bubi bwa Perezida Félix Tshisekedi.’
Umutwe wa M23, binyuze mu muvugizi wayo mu bya politike, Lawrence kanyuka, yagize ati: “Turahamagarira amahanga, [ku tirengagiza gutaka kwa banyekongo], baja Katanga bavuye i Kisangani, bakanyura muri Kivu Yaruguru.”
“Tuzahora twibutsa abakomeye biy’Isi, ko leta ya Kinshasa, yananiwe gufasha abaturage b’Igihugu ba bereye abayobozi.”
“Reka Tubibutse ko ibyo Perezida Félix Tshisekedi, ashoboye ari ikintu kimwe gusa, ni uguteza akavuyo mu gihugu, naho iterambere ryara munaniye.”
Yunzemo kandi ati: “Abaturage bari i Katanga, ko baricwa n’abari i Kisangani, tu tibagiwe abari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo[Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange].”
Kanyuka, yasoje avuga ati: “Ubu bugome abakongomani bari gukorerwa bari mu ku bukorerwa n’Ingabo za , FARDC, FDLR, Wagner, n’ingabo z’u Burundi, zibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC.”
Hari n’amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi, zifasha FARDC, kurwanya M23, ko basabuye amaduka y’abaturage i Karuba, ku Cyumweru, tariki ya 25/12/2023, ibi binemezwa n’umuvugizi wa M23, mu bya politike, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka, yatabarije abaturage ba Kongo, harimo n’a Bakatanga, mu gihe Gen John Numbi, yari yanditse k’u rukuta rwe rwa X, ko Katanga y’aba irihafi kuba Repubulika, y’igenga.
Yagize ati: “Abifuza ko Katanga y’aba Repubulika n’ibande?”
Bruce Bahanda.