Umutwe wa NDC Wategetse Abaturage Gutanga Ihene ku Ngufu mu Minsi ya Noheli n’Ubunani
Amakuru aturuka muri gurupema ya Kisimba, muri teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko inyeshyamba za Wazalendo zibarizwa mu mutwe wa NDC Rénové zategetse ko buri muhana ugomba gutanga ihene imwe.
Nk’uko aya makuru abivuga, izi hene ngo zizasangirwa n’izo nyeshyamba mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, aho zivuga ko ari “inkunga y’ingenzi” izifasha kubona amafunguro ahagije muri icyo gihe cy’iminsi mikuru.
Abaturage bo muri ako gace bavuga ko batewe impungenge n’igitutu gikomeje kubashyirwaho, cyane cyane ko iyi gahunda yatangajwe mu buryo bw’itegeko, hatabayeho ibiganiro cyangwa ubusobanuro buhagije. Abatazubahiriza iri tegeko bagaragarijwe ko bashobora guhura n’ingaruka zikomeye, zirimo iterabwoba n’ibindi bihano bikomeye.
Aya makuru akomeza avuga ko izi nyeshyamba zivugwaho kuba zarahawe intwaro n’inkunga n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ibyo bikaba bikomeje gutera impaka n’impungenge mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ku bijyanye n’uruhare rw’inzego za Leta mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iki gikorwa kibonwa n’abasesenguzi nk’igisubizo gishya cy’imitwe yitwaje intwaro mu gushyiraho imisoro itemewe, bikarushaho gushora abaturage mu bukene no mu bwoba, mu gihe akarere ka Walikale kakomeje guhura n’intambara n’ihungabana ry’umutekano rimaze imyaka myinshi.
Abaturage basaba ko ubutegetsi bwa Leta n’imiryango mpuzamahanga byagira icyo bikora byihuse, hagamijwe kurinda abasivili no guhagarika ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwibasira abaturage b’abasivili mu Burasirazuba bwa RDC.






