Umuvugizi wa FARDC yagize icyavuga ku wica iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya bo na AFC/M23/MRDP
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Major General Sylvain Ekenge, yatangaje ko umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ko ari wo uri kurenga ku masezerano y’agahenge ukabagabaho ibitero.
Ni mu kiganiro aheruka kugirana n’igitangazamakuru cya Deutsch Well, aho yavuze ko AFC/M23/MRDP ikomeje kubashotora, kandi ko na bo batazakomeza kurebera.
Yagize ati: “Ntidushobora gukomeza kurebera iteka ibitero n’ubushotoranyi ntacyo dukora. Ntabwo turi mu rusengero, kuko mu rusengero ni ho bavuga ko uramutse ukubiswe urushyi ku itama ry’ibumuso, utanga n’itama ry’iburyo.”
Ni mu gihe Ingabo z’iki gihugu cya RDC hamwe n’umutwe wa AFC/M23/MRDP bahanganye bashinjanya kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano.
Ku bwa Sylvain Ekenge yavuze ko bagiye bitondera amasezerano basinya, kandi bubaha ijambo ku rindi, ariko AFC/M23/MRDP yo ikabirengaho. Anavuga kandi ko ibyo yagiye abigaragaza inshuro nyinshi.
Uyu muvugizi yanabajijwe ku kijyanye no kuba AFC/M23/MRDP iheruka gushinja FARDC gutera ibisasu ahatuye abaturage no kubirindiro byayo, asubiza ati: “Ni bo baza kudushotora, tugasubiza. Ntabwo tuzabareka, ngo bakomeze badukinishe, tuzabasubiza.”
Yongeraho kandi ati: ” Ibintu ni bibiri, ni uko bashaka amahoro cyangwa bakayihorera burundu.”
Yabajijwe kandi ku kibazo cya FDLR no gutaha kwayo, ngo nk’uko byemeranyijwe mu itangazo ry’amahame hagati y’u Rwanda na RDC.
Ati: “FDLR yasubije umuhamagaro w’Ingabo za RDC.”
Umunyamakuru kandi yavuze ko FDLR ishaka kwiyegurira Monusco, ari ko bakavuga ko inzira yafunzwe?
Umuvugizi wa FARDC amusubiza ati: “Ni abandi bababuza kwitanga. Uyu munsi, dukwiye no kwibaza aho FDLR iri? Bari mu gace karimo u Rwanda hamwe na AFC/M23/MRDP, cyane cyane muri teritware ya Rutshuru. Barashaka kwitanga ariko babujijwe kubikora.”
Yanabajijwe kandi impamvu babuzwa kwitanga, asubiza ko atabizi avuga ko ari ikibazo cyabazwa abababuza, nubwo atavuze abaribo.
Mu itangazo FDLR yashyize hanze nyuma y’irya FARDC ryayisabaga kurambika intwaro hasi no kwishyikiriza Ingabo za Monusco, yavuze ko yashatse kwishyikiriza Monusco yitambikwa imbere n’ingabo z’u Rwanda, ariko hakaba hatazwi ukuntu zageze mu nzira yazo.





