Umuvugizi wa FARDC yemeje ko Lt. Gen. Pacifique Masunzu afunzwe
Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yemeje ko Lieutenant General Pacifique Masunzu, umwe mu basirikare b’inararibonye kandi bakomeye mu gisirikare cya RDC ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yafunzwe mu bikorwa byo gukaza amatohoza ku basirikare bakekwaho gukorana n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bw’igihugu.
Lt. Gen. Masunzu, wayoboraga Akarere ka 3 ka Gisirikare (Zone de Défense 3) kagizwe n’intara zombi za Kivu n’iya Ituri, ahantu hagaragaramo umutekano muke uhora uhindagurika, ari mu basirikare bo ku rwego rwo hejuru bamaze gutabwa muri yombi muri iki gikorwa cyatangiye mu minsi mike ishize.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa Gatandatu, tariki ya 22/11/2025, Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, ari kumwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (CNIDH), yavuze ko “abasirikare benshi bafite ipeti rya General” bamaze gufatwa, ariko ntiyigeze atangaza amazina yabo. Yavuze gusa ko barenga 20.
Abajijwe n’itangazamakuru niba amakuru yemeza ko na Lt. Gen. Pacifique Masunzu ari mu bafunzwe ari ukuri, Maj. Gen. Ekenge yasubije ati:
“Ndabyemeje, Gen Masunzu ari mu bafunzwe. Ariko kubera impamvu z’amatohoza no kubahiriza ibanga, ntitwemerewe gutangaza ibisobanuro birambuye.”
Yavuze ko FARDC iri gukorera iperereza ku basirikare bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano, ariko yirinda gusobanura byinshi ku birego byashingiweho kugira ngo Masunzu n’abandi basirikare bakuru bafatwe.
Iri fungwa ryatumye imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ibinyamakuru ndetse n’abasesenguzi b’umutekano bongera kugaragaza impungenge, bamwe bakeka ko hashobora kuba harimo imbaraga za politiki zishobora kuba zibifitemo uruhare. Hari amakuru yacicikanaga avuga ko hari ubwoba bw’uko bamwe mu bafashwe bashobora kuba “barishwe cyangwa bakorerwa iyicarubozo,” ariko FARDC yahakanye ayo makuru, yemeza ko “ibikorwa byose bikomeje mu buryo bwubahirije amategeko n’uburenganzira bwa muntu.”
Maj. Gen. Ekenge yemeje ko Lt. Gen. Masunzu yasimbujwe by’agateganyo na Maj. Gen. Nyembo Abdallah ku buyobozi bwa Zone de Défense 3 mu gihe amatohoza akomeje. Ibi byerekana ko FARDC ishaka gukomeza imikorere y’ingabo mu rwego rwo gusigasira umutekano mu karere k’uburasirazuba mu gihe amaperereza akomeza.
Kugeza ubu, ubuyobozi bw’igisirikare ntiburatangaza igihe amaperereza azarangirira cyangwa niba hazashyirwa ahagaragara urutonde rwuzuye rw’abasirikare bafashwe. FARDC yiyemeje gukomeza kuvuguruza amakuru yose avugwa adafite ishingiro, ivuga ko izatanga ibindi bisobanuro igihe cyose iperereza rizaba rigeze ku rwego rwo gutangaza amakuru afatika.
Minembwe Capital News irakomeza gukurikirana iki kibazo no kubagezaho amakuru mashya mu gihe azaba abonetse.







