Umuvugizi wa FRN yagize icyo avuga ku bitero bya FARDC byagabwe mu Minembwe Centre
Minembwe Capital News (MCN)
Ihuriro rya FRN ryatangaje ko ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe mu Mujyi rwagati wa Minembwe, bikangiza amazu n’imitungo y’abaturage.
Mu butumwa yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 03/11/2026, Lawrence Kanyuka, Umuvugizi w’Ihuriro rya FRN (Front pour la Refondation de la Nation), yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zagabye ibitero bikurikirana zikoresheje indege zitagira abapilote (drones), byibasira agace ka Minembwe Centre.
Nk’uko Kanyuka yabitangaje, igitero cya mbere cyakozwe saa 20:30 z’ijoro, mu gihe ikindi cyakurikiyeho cyagabwe saa 20:55.
Yavuze ko ibyo bitero byagabwe mu gace gatuwe n’abaturage, bikangiza bikomeye imitungo yabo ndetse bigashyira mu kaga umutekano w’abasivili bari muri ako gace.
Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko ibisasu byangije amazu atandukanye y’abaturage n’indi mitungo yabo, ashimangira ko ibyo bitero byahungabanyije umutekano w’abasivili.
Ku bijyanye n’ababa bahitanywe n’ibyo bitero cyangwa abakomeretse, ndetse n’ingano nyayo y’ibyangiritse, Umuvugizi wa FRN yavuze ko amakuru arambuye azatangazwa nyuma, igihe hazaba habonetse andi makuru yizewe.
Minembwe Capital News (MCN)
