Umuvugizi wa Gen.Yakutumba yasabye ko imirwano ihagagarara hagati yabo n’andi moko, anagaragaza umwanzi bakwiye guhanga amaso
Umuvugizi w’umutwe wa Mai Mai yo kwa General Hamuli Yakutumba, uherereye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Amisi Wiseman Apata, yasabye ko imirwano ihanganishije uyu mutwe wabo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo n’uw’Ababuyu, ndetse n’uwa Mai Mai Biroze Bishambuke ya Colonel Ngomanzito, ihagarara, ahubwo bakarwanya gusa uwo yise “Umunyarwanda.”
Yabigarutseho mu butumwa bw’amajwi yageneye bene wabo, maze na bo babusangiza itangazamakuru muri iki gitondo cyo kuri iki cyumweru, itariki ya 26/10/2025.
Muri ubwo butumwa bwe, yavuze ko abugeneye Abami bo mu bwoko bw’Ababembe, Ababuyu Abapfulelo, Abavila n’Abanyindu, ndetse n’Abakomanda bo mu barwanyi b’aya moko, ari bo Mai Mai yo kwa Gen. Hamuli Yakutumba(Ababembe), Biroze Bishambuke (Abapfulero) n’Ababuyu.
Yababwiye ko umwanzi bose bakwiye guhanga amaso ari Umunyarwanda gusa, anababaza icyo bazakora nyuma y’uko bazaba bamaze kumarana.
Yagize ati: “Turababaye cyane! Kuri iyi ntamabara iri hagati yacu twenyine, turapfa iki? Ni mu hagarike mu namenye ko muri kwicana mwenyine, kandi muri abavandimwe. Uwo uku bwira ngo ica uyu ni Umupfulero, mureke umubwire ko ari umuvandimwe wawe. N’u kubwira ngo ica uyu ni Umubuyu cyangwa Umubembe, mwihorere. Ntacyo mwicanira, uwo dukwiye guhiga ni uriya uturwanya uwo ni Umunyarwanda, ni we mwanzi wacu twese.”
Umunyarwanda yavugaga ni Abanyamulenge n’Abatutsi bose bo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Iri jambo Ababembe bari koresha ku Banyamulenge igihe bashaka kubita abashitsi muri iki gihugu cya bo.
Yabivuze mu gihe hamaze iminsi igera kuri irindwi, hari imirwano ikomeye hagati y’impande zose. Iyi mirwano yagiye ibera mu bice bitandukanye byo muri teritware ya Fizi.
Nk’ihuza Biroze Bishambuke na Mai Mai yo kwa Gen. Hamuli Yakutumba, yabaye ku munsi w’ejo ku wa gatandatu no hirya y’ejo i Lulimba, i Misisi, kwa Nyange n’ahandi. Aya makuru anagaragaza ko yaguyemo aba komanda bo muri iyo mitwe batanu (5).
Ni mu gihe ihuza Ababuyu n’uyu mutwe wo kwa Yakutumba, yo ikomeje kubica bigacika muri Kilembwe no mu nkengero zayo.
Iyi yo ikaba imaze gutuma abenshi mu Babembe bahunga, aho bari guhungira mu bice byo muri teritware ya Mwenga, abandi n’abo bakerekeza i Burega muri teritware ya Shabunda n’ahandi.
Mu mashusho berekanye, agaragaza abagore b’Ababembe n’Abagabo ndetse n’Abana bikoreye ibintu bigaragaza uburemere bari guhunga. Ndetse banashoreye n’amatungo yabo, ihene n’intama n’ibindi.





