Umuvugizi w’Ingabo z’u mutwe wa M23, mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, yigambye kuba bafite igisirikare gikaze kandi kiri discipline.
Ni Kuri uyu wo ku Cyumweru, itariki ya 07/01/2024, bwana Major Willy Ngoma, y’igambye kuba bafite igisirikare gikaze kandi kizi icyo gukora.
Willy Ngoma, akoresheje urubuga rwa X, yagize ati: “ARC/M23, n’Ingabo zatunganijwe z’ifite gahunda, kandi ziz’icyo gukora. Moral yabo ihora hejuru.”
Yunzemo Kandi ati: “Inkunga y’ambere Ingabo za M23 zifite, ni abaturage. Mu mirwano z’itsinda bidasubirwaho abo barwana ijana kw’ijana (100%).”
Ibi ya bivuze mu gihe ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bakomeje gutangaza ko Ingabo z’u mutwe wa M23, zacitse zigana mu gihugu ca Republika ya Uganda.
Aho barimo berekana ko Ingabo z’u mutwe wa M23 zirimo guhunga ibisasu bya tewe mw’ijoro birashwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa.
Gusa amakuru yizewe n’uko biriya bisasu bya drone z’intambara zarashwe mu bice bya Nyongera, muri Kivu y’Amajyaruguru, ahatuwe n’abaturage benshi ndetse ko M23 yashinjye leta ya Kinshasa kw’ica abasivile muri ibyo bice.
K’u munsi w’ejo hashize, itariki ya 06/01/2024, havuzwe hubwo ko uruby’iruko ibihumbi n’ibihumbi ko bayobotse aribenshi Ishyaka rya Alliance Fleuve Congo,rya Corneille Nangaa, uheruka gutangaza ko uy’u mutwe ugamije gushiraho iherezo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Mu ribamwe bakiriwe ejo hashize, i Rutsuru, bakirwa n’abagize Ishyaka rya Alliance Fleuve Congo, harimo uwitwa Adam Chalwe, wahoze mubayobozi bakuru kuri radio Malaïka ifite na Televisiyo, ikaba ifite icyicyaro gikuru, i Lubumbashi, k’umurwa mukuru w’i Ntara ya Haut-Katanga, mu cyahoze cyitwa Katanga.
*Bruce Bahanda.*