
Umuvugizi wa M23 mu byapolitike Lawrence Kanyuka, yashize inyandiko ziburira imiryango itandukanye muri RDC. Ibi yabikoze akoresheje urubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter.
Yagize ati: “Turamenyesha abagize akarere duherereyemo ubumwe bw’Abakongomani muri rusangi, umuryango w’Afrika y’Iburasirazuba(EAC) n’Imiryango Mpuzamahanga, ibi bikurikira:”
“Ingabo z’u Barundi ziri m’ubutumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), Dufite ibihamya ko zamaze kwifatanya n’Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, k’urwanya Abaturage n’Ingabo za M23.
“Ziriya Ngabo z’u Burundi zagaragaye ziri kurasa ibirindiro bya M23 n’ahatuwe n’abaturage. Babikora kubufatatanye n’Ingabo za FARDC n’abambari babo FDLR, WAGNER na WAZALENDO.”
“Kuba Ingabo z’u Burundi zo muri EACRF , zifatanya n’umwanzi kandi bizwiko zaje m’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu Burasirazubwa bwa RDC. Birababaje, turamenyesha ibihugu bigize ubwumwe bw’ Afrika y’iburasirazuba ko ingaruka ziribuze kuba kurugamba zigomba kubarwa kubasirikare ba EACRF bakomoka mu gihugu c’u Burundi.”
“M23 izakomeza kwirwanaho no kurinda abaturage n’ibyabo mu gihe guverinoma ya Kinshasa irimo ibamishaho ibisasu byinshi.”
Bruce Bahanda.