Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi i Brussel mu Bubiligi ko ari urwiyerurutso, ngo kuko atari rimwe cyangwa kabiri yagiye avuga ko azatera u Rwanda n’indi myitwarire ikomeje kumuranga ihabanye n’ibyo yatangaje.
Aha’rejo ku wa kane tariki ya 09/10/2025, ni bwo Tshisekedi yatangaje ko we aharanira amahoro, anasaba perezida w’u Rwanda uwo yashinje gutera inkunga umutwe wa M23 gusaba uwo mutwe ugahagarika intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi yabivugiraga munama yahuriyemo n’abandi bayobozi batandukanye bayoboye ibihugu barimo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda ya Global Gateway Forum ikomeje kubera i Brussel mu Bubiligi. Yanayivugiyemo ko we na Kagame bahuje imbaraga bafite ububasha bwo guhagarika iriya ntambara.
Yavuze kandi ko nta na rimwe yigeze agambirira kugirira nabi u Rwanda cyangwa Uganda, ndetse ko yamye ahora yifuza amahoro.
Tshisekedi kandi yumvikanye asaba ko yazahura na perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro, muri ibyo biganiro bagafatikanya gushakira umutekano u Burasirazuba bwa RDC.
Maze nyuma y’iri jambo, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire yamusubije akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, avuga ko ibyo perezida Felix Tshisekedi yatangaje, bihabanye n’imyitwarire yakunze kumuranga.
Yavuze ko Tshisekedi “ashyize ikimwaro, ngo kuko yavuze ko akunda amahoro, yibagirwa inshuro nyinshi yagiye avuga ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwarwo.”
Yavuze kandi ko bitangaje kubona Tshisekedi yigira umuntu wagizweho ingaruka n’ibibazo biri mu gihugu cye, nyamara ari we nyiribayazana wabyo, akaba yaranze no kubishakira igisubizo.”
Yakomeje avuga ko nta rimwe Tshisekedi yigeze ashaka amahoro, ngo nk’uko abivuga, kubera ko ngo akomeje guha intwaro akanatera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse kandi akaninjiza abarwanyi bawo mu gisirikare cy’igihugu cye.
Ndetse kandi anagaragaza ko atera inkunga n’indi mitwe yitwaje intwaro izwiho kuba yibasira abaturage ikanabica muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, nk’ihuriro rya Wazalendo rigizwe n’abarwanyi bagiye bava muri Mai Mai n’indi iyishamikiyeho.
Yamushinje kandi kuba yambura uburenganzira abagize umutwe wa M23 nk’Abanyekongo, akibuza inshingano zo gukemura ibibazo byatumye uwo mutwe uvuka.
Yavuze kandi ko akomeje guha akazi abacanshuro ko kumurwanirira, ngo nubwo bakomeje gutsindwa.
Yasoje avuga ko u Rwanda rudakeneye uwaruha amasomo y’igisobanuro cy’amahoro kuko rwayagezeho ruyarwaniriye bityo ko ruzi ikiguzi cyayo n’icyo bisaba kuyageraho no kuyasigasira.