• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, January 13, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
October 10, 2025
in Regional Politics
0
Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi
93
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icyo avuga ku byatangajwe na Tshisekedi

You might also like

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

U Rwanda Rwamaganye Amayeri yo Gutinza Amahoro muri RDC, Rwibutsa ko Inzira Zemejwe Zigomba Gushyirwa mu Bikorwa

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yavuze ko ibyatangajwe na perezida Felix Tshisekedi i Brussel mu Bubiligi ko ari urwiyerurutso, ngo kuko atari rimwe cyangwa kabiri yagiye avuga ko azatera u Rwanda n’indi myitwarire ikomeje kumuranga ihabanye n’ibyo yatangaje.

Aha’rejo ku wa kane tariki ya 09/10/2025, ni bwo Tshisekedi yatangaje ko we aharanira amahoro, anasaba perezida w’u Rwanda uwo yashinje gutera inkunga umutwe wa M23 gusaba uwo mutwe ugahagarika intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ibi yabivugiraga munama yahuriyemo n’abandi bayobozi batandukanye bayoboye ibihugu barimo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda ya Global Gateway Forum ikomeje kubera i Brussel mu Bubiligi. Yanayivugiyemo ko we na Kagame bahuje imbaraga bafite ububasha bwo guhagarika iriya ntambara.

Yavuze kandi ko nta na rimwe yigeze agambirira kugirira nabi u Rwanda cyangwa Uganda, ndetse ko yamye ahora yifuza amahoro.

Tshisekedi kandi yumvikanye asaba ko yazahura na perezida Paul Kagame bakagirana ibiganiro, muri ibyo biganiro bagafatikanya gushakira umutekano u Burasirazuba bwa RDC.

Maze nyuma y’iri jambo, umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Stephanie Nyombayire yamusubije akoresheje urubuga rwa x rwahoze rwitwa Twitter, avuga ko ibyo perezida Felix Tshisekedi yatangaje, bihabanye n’imyitwarire yakunze kumuranga.

Yavuze ko Tshisekedi “ashyize ikimwaro, ngo kuko yavuze ko akunda amahoro, yibagirwa inshuro nyinshi yagiye avuga ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi bwarwo.”

Yavuze kandi ko bitangaje kubona Tshisekedi yigira umuntu wagizweho ingaruka n’ibibazo biri mu gihugu cye, nyamara ari we nyiribayazana wabyo, akaba yaranze no kubishakira igisubizo.”

Yakomeje avuga ko nta rimwe Tshisekedi yigeze ashaka amahoro, ngo nk’uko abivuga, kubera ko ngo akomeje guha intwaro akanatera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse kandi akaninjiza abarwanyi bawo mu gisirikare cy’igihugu cye.

Ndetse kandi anagaragaza ko atera inkunga n’indi mitwe yitwaje intwaro izwiho kuba yibasira abaturage ikanabica muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, nk’ihuriro rya Wazalendo rigizwe n’abarwanyi bagiye bava muri Mai Mai n’indi iyishamikiyeho.

Yamushinje kandi kuba yambura uburenganzira abagize umutwe wa M23 nk’Abanyekongo, akibuza inshingano zo gukemura ibibazo byatumye uwo mutwe uvuka.

Yavuze kandi ko akomeje guha akazi abacanshuro ko kumurwanirira, ngo nubwo bakomeje gutsindwa.

Yasoje avuga ko u Rwanda rudakeneye uwaruha amasomo y’igisobanuro cy’amahoro kuko rwayagezeho ruyarwaniriye bityo ko ruzi ikiguzi cyayo n’icyo bisaba kuyageraho no kuyasigasira.

Tags: RwandaTshisekedi
Share37Tweet23Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora

Uganda Yategetse Gufunga Internet mu Gihugu Hose Mbere y’Amatora Leta ya Uganda yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika internet mu gihugu hose mu gihe kitazwi. Iki cyemezo cyatangajwe n’Ikigo...

Read moreDetails

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura

Bobi Wine Yatanze Gasopo yo Kwigaragambya mu gihe Amatora Yagaragaramo Ubujura Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yatangaje...

Read moreDetails

U Rwanda Rwamaganye Amayeri yo Gutinza Amahoro muri RDC, Rwibutsa ko Inzira Zemejwe Zigomba Gushyirwa mu Bikorwa

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
Minisitiri Nduhungirehe Yashinje Impuguke za Loni Kubogamira kuri FDLR

U Rwanda Rwamaganye Amayeri yo Gutinza Amahoro muri RDC, Rwibutsa ko Inzira Zemejwe Zigomba Gushyirwa mu Bikorwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye ku...

Read moreDetails

“Iyo RDC Ikorana n’u Rwanda, Uyu Munsi Iba Ari Igihugu Gikize Kurusha Ibindi muri Afurika” – Sonia Rolland

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
“Iyo RDC Ikorana n’u Rwanda, Uyu Munsi Iba Ari Igihugu Gikize Kurusha Ibindi muri Afurika” – Sonia Rolland

“Iyo RDC Ikorana n’u Rwanda, Uyu Munsi Iba Ari Igihugu Gikize Kurusha Ibindi muri Afurika” – Sonia Rolland Sonia Rolland, umukinnyi wa filime wamamaye ku rwego mpuzamahanga wanabaye...

Read moreDetails

AFC/M23 Yasabye u Burundi Gufungura Umupaka wa Gatumba

by Bahanda Bruce
January 13, 2026
0
AFC/M23 Yasabye u Burundi Gufungura Umupaka wa Gatumba

AFC/M23 Yasabye u Burundi Gufungura Umupaka wa Gatumba Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryasabye Leta y’u Burundi gufungura umupaka...

Read moreDetails
Next Post
Quartier zirenga zitatu ni zo zaraye zirasirwamo amasasu muri Uvira hamenyekana n’impamvu yayo

Kuri uyu wa gatanu haravugwa imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n'Ingabo za RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?