Umuvugizi w’u Rwanda yagize ibindi avuga kuri FDLR yahawe icumbi ku butaka bwa RDC.
Ni Yolande Makolo, ari nawe muvugizi wa Leta ya Kigali watangaje ko Abanyarwanda batazasaba uruhushya rwo kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo, mu gihe abarimo abarwanyi b’umutwe wa FDLR bafite umugambi wo kuwuhungabanya.
Ibyatangajwe na Yolande Makolo, yabikomozaga ku ijambo riherukaga gutangazwa n’umukuru w’iki gihugu, Paul Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abadepite, yavuze ko Abanyarwanda bazi agaciro k’amahoro nyuma yo kunyura mu bihe birushya byinshi bya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ntawe tuzasaba uburenganzira bwo gukora ibisabwa kugira ngo u Rwanda rutekane.”
Ibi yabishimangiye agira ati: “Nanone tumaze imyaka 30 tuvuye muri genocide yari hafi gusenya igihugu cyacu. Bityo rero, tuzi agaciro k’amahoro. Ntitwarwaniye amahoro gusa, ahubwo twarwaniye n’ubumwe.”
Muri iki gihe mu Burasirazuba bwa RDC hari intambara, Makolo yavuze ko perezida Kagame asaba ubufatanye bw’akarere mu gukemura iki kibazo, yibutsa ko ari ikintu cy’ingenzi ku Rwanda.
Umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, unarwanya ubu butegetsi, umaze imyaka myinshi warahawe icumbi n’abategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Burasirazuba bw’iki gihugu kandi hafi y’umupaka w’u Rwanda. FDLR kandi ikaba arimwe mu mitwe yitwaje intwaro ifatanya n’Ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23, Leta ya Kigali isobanura ko mu gihe abagize uyu mutwe bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byabaye ngombwa ko iki gihugu gikaza iby’umutekano wabo.
Makolo akaba yabivuze agize ati: “Twongereye ingabo ku mupaka wacu na RDC kandi twafashe ingamba kugira ngo intambara irimo FDLR, yavuye mu Rwanda mu 1994 nyuma yo gukora genocide, itazagera mu gihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati: “Tuzafata ingamba zacu, tubungabunge amahoro twongezeho bitugoye. Twakoze byinshi muri iki gihugu kugira ngo tugere aho turi ubu. Dushaka kubungabunga amahoro n’umutekano mu Rwanda.”
Intambara zo mu Burasirazuba bwa RDC zatumye Abanye-kongo benshi bahunga. Impamvu ikomeye ibatera guhunga ni itotezwa bakorerwa n’ababita abashitsi, ubundi bakabita Abanyarwanda, ubutegetsi bwa Kinshasa ntibugire icyo bubikoraho kuko buba bubishigikiye.
Makolo yanavuze ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu wa politiki mu gukemura ikibazo cy’Abanyekongo, rw’ifatanije n’ibihugu by’akarere ndetse n’abahuza.
Ati: “Twifuza kubona aya makimbirane arangira. Duhora twiteguye ibiganiro.”
Imiryango mpuzamahanga isaba ubutegetsi bwa Kinshasa gukemura aya makimbirane biciye munzira ya politiki, ariko RDC yo yahisemo kwifashisha ingabo za mahanga zirimo iz’u Burundi ndetse n’iza SADC.
Makolo mugusoza ijambo rye, yashimangiye ibiheruka gutangazwa na perezida w’u Rwanda wavuze ko u Rwanda rwifuza kubana mu mahoro na RDC ndetse kandi ngo n’ibindi bihugu byo mu karere.
MCN.