Umuyobozi Kaniki Wasuye Minembwe Yijeje Abaturage Ibikomeye ku Mutekano n’Ubuzima Bwabo
Perezida w’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu duce twa Minembwe na Point Zéro, aho yahuye n’abaturage mu rwego rwo kumva ibibazo bibugarije ndetse no kubizeza ko umutekano wabo uzakomeza kwitabwaho.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe impinduka zikomeye zikomeje kugaragara ku rugamba rwo mu misozi ya Minembwe, nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho na M23 byigaruriye ibice byinshi birimo Mikenke, Bilalombili, Rwitsankuku, Point Zéro na Kwa Mulima, nyuma y’imirwano ikomeye byarwanyemo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Mu butumwa bwe, Dr. Freddy Kaniki yavuze ko impamvu y’urwo ruzinduko ari ukwegera abaturage no kumenya ibibazo bahura na byo, cyane cyane abavuga ko bagizweho ingaruka n’ibitero byabaye muri ako karere. Yashimangiye ko kurinda abasivili no kubungabunga ubuzima bwabo ari byo bikwiye gushyirwa imbere kurusha ibindi byose.
Yanagaragaje ko abaturage bafite uburenganzira bwo kubaho mu mutekano no mu bwisanzure, asaba ko ibikorwa byose bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga byahagarara.
Amakuru atangwa n’abegereye MRDP-Twirwaneho avuga ko imirongo ya mbere y’ingabo za FARDC ubu iri mu gace ka Mukela, mu gihe agace ko Kwa Mulima kari kugenzurwa na MRDP-Twirwaneho na M23.
Ku ruhande rw’ibikorwa bya gisirikare, amakuru ava mu baturage ndetse n’andi masoko ari mu karere avuga ko, nyuma y’imirwano ikomeye yabereye muri Minembwe no mu nkengero zaho, ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo basubiye inyuma berekeza mu bice bya Baraka ndetse no mu tundi duce twa Teritwari ya Fizi. Icyakora, ubuyobozi bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’ayo makuru.
Kuva aho MRDP-Twirwaneho na M23 bifatiye ibice byinshi byo mu misozi ya Minembwe, ubuzima mu bice biri munsi y’ubugenzuzi bwabyo bukomeje gusubira ku murongo, nk’uko bamwe mu baturage babitangaza. Abatuye muri ibyo bice, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, bavuga ko bafite ituze n’umutekano kandi ko bakomeje ibikorwa byabo bya buri munsi mu bwisanzure.
Nubwo bimeze bityo, umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuba ikibazo gikomeye, aho impande zihanganye zikomeje gutangaza amakuru atandukanye ku miterere y’urugamba. Abasesenguzi bakomeza gusaba ko amakuru yose ajyanye n’imirwano yajya agenzurwa mu bwitonzi no kwifashisha amasoko atandukanye, mu gihe hakomeje gushakishwa ibisubizo bya politiki bishobora kugarura amahoro arambye muri aka karere.





