Umuyobozi ukomeye ku Isi yasabye ko hagenzurwa niba muri Gaza nta jenoside iri kuhabera.
Umushumba wa kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye amahanga gucukumbura neza niba igisirikare cya Israel kitari gukora jenoside ku banyapalesitini mu Ntara ya Gaza.
Aya makuru tuyakesha igitangazamakuru cyo mu Butaliyani cyitwa La Stampa, cyatangaje ko hari igitabo cya Papa Francis kigiye gushyirwa hanze vuba, gisaba ibihugu bikomeye gukora iperereza niba nta jenoside iri kubera muri Gaza.
Iki gitangazamakuru kinavuga ko muri icyo gitabo, abahanga benshi bemeza ko ibibera muri Gaza byujuje ibisabwa byose kugira ngo byitwe jenoside.
Kivuga ko muri icyo gitabo, Papa agira ati: “Dukwiye gukora ibishoboka byose, hagakorwa amaperereza acukumbuye, hakamenyekana niba hakurikijwe amategeko n’ibisobanuro biranga jenoside, ko ibibera muri Gaza ari jenoside.”
Bibaye ubwa mbere umushumba wa kiliziya avugiye ku mugaragaragaro ijambo ‘jenoside y’Abanyepalisitina.’
Ibi Papa Francis yavugiye muri icyo gitabo kigiye gusohoka byafashwe nk’ibidasanzwe, bitewe n’uko kiliziya Gatolika ikunze kwirinda kugira icyo ivuga ku ihangana mpuzamahanga.
Aya ni nayo magambo akarishye avuzwe kuva intambara yaduka hagati y’umutwe wa Hamas n’igisirikare cya leta ya Israel.
Pregnancy and antiphospholipid syndrome [url=https://fastpriligy.top/]how to buy priligy as a child[/url]