• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala muri RDC ariguhigishwa uruhindu.

minebwenews by minebwenews
September 7, 2024
in Regional Politics
0
Umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala muri RDC ariguhigishwa uruhindu.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala muri RDC ariguhigishwa uruhindu.

Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherereye ku murwa mukuru w’iki gihugu, Joseph Yusufu Maliki, yahagaritswe ku mirimo ye kandi ari gushakirwa hasi no hejuru.

Amakuru ava i Kinshasa avuga ko Joseph umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala ku itariki ya 04/09/2024, yatangaje ko arwaye kandi arembye. Ibyo bikaba byarahise byerekana ko atari mu gihugu, ndetse amakuru amwe akaba ahamya neza ko yamaze kuva ku butaka bwa RDC nyuma y’uko imfungwa 129 ziciwe muri iyi gereza mu ijoro ryo ku itariki ya 01/09/2024.

Ku wa Gatatu tariki ya 04/09/2024, minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba yerekeje kuri iyi gereza ya Makala gusuzuma urugero rw’ibyangiritse, ari nabwo yahise atangira iperereza rye.

Minisitiri w’intebe Judith Suminwa nawe yagiye muri iyi gereza nyuma y’ubwo bwicanyi bwahabereye ubwo imfungwa zageragezaga gucika bikarangira zisutsweho umuriro w’imbunda, inyinshi murizo zigakomereka mu gihe 129 bo bahasize ubuzima.

Mu buryo bunyuranye n’ibyatangajwe na Guverinoma ya Kinshasa ko habaye kugerageza gucika gereza, minisitiri we yamagana abagamije gukora mu nkokora umuhate we wo kugabanya ubucucike muri gereza.

We yemeza ko uyu mugambi wateguwe kandi yasezeranyije ko iki kibazo kizasobanuka mu byumweru bibiri.

Gutabwa muri yombi no gufatwa ngo bishobora gukomeza mu rwego rw’iperereza ryimbitse.

           MCN.
Tags: Ari guhigishwa uruhinduGerezaJoseph Yusufu MalikiMakalaUmuyobozi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?