Umuyobozi wa Ugeafi yagize icyavuga kuri inspecteur w’amashuri wageze mu Minembwe.
Umuyobozi mukuru w’ishirahamwe rya Ugeafi rikorera mu misozi ya Fizi rinafite n’ishuri rizwi nka Cosim Complexe scolaire isoko de Minembwe, Naumu Butoto, yemeje ko inspecteur w’amashuri muri Kivu y’Amajyepfo, Birindwa yageze mu Minembwe kandi ko yazanye n’ibizamini by’abanyeshuri bo mu wa gatandatu wisumbuye.
Bikubiye mu ijambo ryo gushima uyu muyobozi wa Ugeafi yatanze ubwo yashimaga ko inspecteur w’amashuri wazanye ibizamini yageze mu Minembwe.
Ubwo yashimaga yagize ati: “Bavandimwe mwese muraho? Twakiriye uno munsi wa none kuri Ugeafi, Inspecteur Birindwa.”
Ku ruhande rumwe hari ababonaga ko bidashoboka gukora ibi bizamini bya dissertation bibanziriza examen d’etat, kubera intambara zayogoje aka karere.
Ubundi kandi aha Birindwa yazanye ibi bizamini hagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, imitwe irwanya Leta y’i Kinshasa, ndetse ikaba igamije gushyiraho akadomo kanyuma ubu butegetsi bw’iki gihugu.
Ubwo Butoto yarimo ashima yanagaragaje ko uyu inspecteur wazanye ibi bizamini yaje aturutse i Uvira, wimuriwemo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yuko uyu mutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bibohoje umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara tariki ya 16/02/2025.
Umuyobozi mukuru wa Ugeafi yanaboneyeho kwibutsa abantu guhaguruka ba kubaka igihugu cyabo.
Ati: “Ni muze twubake inkike za zenyutse arirwo rufatiro rw’ubuzima buramba.”
Yongeye ati: “Imbuto iracyahari y’umwimerere ni byiringiro byo gutaha muri gakondo.”
Aha yasaga n’ukangurira abari mu mahanga gutahuka bakaza kubaka igihugu cyabo, kandi abarema umutima ababwira ko uburyo bwo kubaka iki gihugu bugihari.
Hari naho yageze avuga ko ubumwe ko ari zo mbaraga.
Ati: “Ubumwe n’izo mbaraga zacyu.”
Hagataho, biteganyijwe ko ibi bizamini bizatangira gukorwa ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 02/06/2025. Bikaba bizakorerwa ku ishuri rya Ugeafi ryubatse ku nkombe y’umugezi munini wa Minembwe mu gice cya Runundu.