Umuyobozi w’Abanyamulenge muri Kamanyola yafunzwe.
Uyoboye Mutualite y’Abanyamulenge i Kamanyola muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, inzego zishinzwe umutekano muri ibyo bice za mufunze.
Uyu muyobozi yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/01/2025, aho yafashwe n’urwego rushinzwe ubutasi rwa ANR, nk’uko aya makuru agera kuri Minembwe.com abivuga.
Byavuzwe ko yafatiwe iwe mu rugo, kandi ko abaje ku mufata basanze akiryamye.
Amasoko yacu akavuga ko abamufashe bamujanye Uvira; ariko kugeza izi saha umuryango we ukaba utaramenya icyo yazize.
Umuntu wo mu muryango we yaduhaye ubutumwa bwanditse, bugira buti:”Perezida wa Mutualite wa Kamanyola arafashwe mukanya. Yajanywe Uvira. Ariko kugeza ubu, ntituzi icyo yazize.”
Perezida wa Mutualite y’Abanyamulenge batuye i Kamanyola, yitwa Semwanuke Mucyo, akaba avuka mu murara w’Abasita, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Muri Kamanyola, aho Semwanuke ayoboye, habarizwa ingo z’Abanyamulenge zibarirwa muri magana atatu (300) arenga.
Mu muntangiriro z’umwaka ushize, Abanyamulenge baturiye ibyo bice bagiye bagabwaho ibitero bya Maï-Maï, kugeza ubwo bahimutse barahava, ariko nyuma bongera kuhagaruka. Ubu bari bahatuye nubwo umutekano waho ukomeza kujegajega.