Umuyobozi wo hejuru mu gihugu cy’u Rwanda, James Kabarebe yatangaje ko abarwanya M23 bahuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga ubwoko bw’Abatutsi.
Ni mu kiganiro James Kabarebe yagarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29/05/2024, ubwo abakozi n’abayobozi ba minisiteri y’ubanye n’amahanga n’abibiro by’u muvugizi wa leta, bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahagana mu 1994.
Muri iki kiganiro yavuze amateka ya genocide yakorewe Abatutsi, cyane cyane avuga n’ubutwari bw’Ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse genocide muri icyo gihe.
Yabwiye abari muri uyu muhango ko kimwe mu bintu bigoranye kurandura ari ingengabitekerezo ya genocide, ashimangira ko nta watekerezaga ko mu myaka ya 30 hari abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bazicwa kubera ubwoko bwabo.
Yagize ati: “Urebye uko bihagaze uyu munsi nyuma y’imyaka 30 nta wari uzi ko ingengabitekerezo izagira gutya ikavumbukira hano hirya mu baturanyi n’ubukana nk’ubwo yari ifite mu 1994, icyo niki kwereka ko igihari yose. Nta wari uzi ko abayirengagije icyo gihe bakanga gutabara Abanyarwanda uko bifashe icyo gihe ari nako bakomeza kwifata nyuma y’imyaka 30, ibintu bigaragarira mu bibera hariya hakurya muri RDC.”
Yakomeje avuga ko genocide mu Rwanda yo ntabwo izongera ariko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo rwo ruzakomeza igihe icyo aricyo cyose. Nyuma y’imyaka 30 inshusho dufite mu baturanyi itugaragariza ko ikibazo ntaho cyagiye, abakoze genocide hano baracyariho, bafite imbunda baracyakomeza no kuzihabwa ndetse baracyafite n’umugambi wo gukora ubwo bwicanyi.
Uretse Abanyarwanda bagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakaza guhungira muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kuri ubu bakaba bafite n’umugambi wo kuyikomeza, Kabarebe yagaragaje ko n’ababafashije bo muri aka karere nabo batarahinduka.
James Kabarebe yanagaragaje ko hari igihugu cy’igituranyi atavuze izina cyagize uruhare muri genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragara ko imyitwarire yacyo uyu munsi ikiganisha muri ubwo buryo.
Ati: “N’abandi bafatikanije bo muri aka karere noneho barabasanze ku mugaragaro, ni ibintu bizwi ntabwo ari ibanga. Hari abantu bari hano nk’impunzi bari mu nkambi z’impunzi b’abaturanyi, mu Mutara za Mimuri, Rukomo, Rilima mu Mayaga, Nyamagabe. Abo bose mu nkiko Gacaca zabaye hano, hari abantu 660 bakatiwe n’inkiko Gacaca b’ikindi gihugu dutaranye, bamwe muri bo ni abayobozi, iyo ubabonye uyu munsi bitabira igikorwa cy’u bwicanyi cya genocide kiri hakurya mu gihugu dutaranye bigaragaza urwo ruhererekane rw’ingenga bitekerezo n’ibyaha bakoze.
Maze James Kabarebe asobanura ko abarwanya M23 bahuriye ku kwanga Abatutsi.
James Kabarebe yagaragaje ko kimwe mu bintu biteye ikibazo ari uburyo abantu birengagije ikibazo cya M23 kandi cyumvikana cyane ko barwanira ubuzima n’uburenganzirabwabo.
Ati: “Iyo ubona bariya bantu bose barwanya M23, bayiziza ko ari Abatutsi. M23 irarwanira iki? Irwanira uburenganzira bwo kubaho kwabo, bararwana ngo bagire aho bita iwabo, bave mu buhunzi bamazemo imyaka irenga 30 kandi bareke no kwicwa.”
Kugeza ubu bimwe mu bihugu bifatanya n’ingabo za FARDC mu rugamba rwo kurwanya M23 ku isonga haza u Burundi na Afrika y’Epfo.
Yakomeje avuga ko ibi bihugu byose bifatanya n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ku rwanya M23 usanga bihuriye ku ngengabitekerezo yo kwanga ubwoko bw’Abatutsi.
Ati: “Ikindi dukwiriye kwitondera ni uko iyo urebye bariya bantu bose barwana, bishyize hamwe ngo bararwanya M23 bose ikibahuza, icyo bahuriyeho bariya bose bahuriye ku ngengabitekerezo ya genocide, ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi, ni nacyo kibashyize hamwe, niyo leta ikoresha mu kuzana inshuti zose, kuzana n’abaturanyi.
MCN.