Umuvugizi w’u Rwanda, wungirije Alain Mukuralinda, yagarutse ku biheruka gutangazwa na perezida Félix Tshisekedi, yavuze ko bigaragaza neza ko adasobanukiwe ibyo arimo.
Perezida Félix Tshisekedi, aheruka gutangaza ko igisirikare ca RDC, gifite ubushobozi budasanzwe bwo kurasa i Kigali, bicyaye i Goma.
At: “Icyogihe perezida Paul Kagame, w’u Rwanda, yarara kure y’urugo rwe mu ishyamba.”
Mu kiganiro Alain Mukuralinda, yahaye itangaza Makuru ry’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 20/12/2023, yagize ati: “Iyaba Tshisekedi yari azi neza Perezida Kagame mbere yo kugera aho ari, we yari mu ishyamba no myobo. Hubwo se Tshisekedi yigeze se basi ayijyamo, azi ibyo aribyo?”
“Kagame we, azi intambara niyo mpamvu atayiriza k’u munwa, azi ibyo aribyo kuko yaraye rwantambi, yaraye mu myobo, yaraye no mu ishyamba.”
Mukuralinda, yakomeje avuga ati: “U Rwanda ntirwakirirwa ruterana amagambo n’Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hubwo bo bashize imbere guharanira umutekano urambye w’Igihugu no gusigasira ubusugire bwacyo. Kora ndebe iruta vuga numve.”
Yanavuze ko ntahantu amateka agaragaza ko Tshisekedi, yigeze arwana intambara. Amateka ya Tshisekedi n’uko ubwo yari atuye i Burayi yakoraga akazi ko gutwara abagenzi akoresheje i Modoka nto za “Tax Voiture,” ndetse ko yigezeho no gukora akazi ko gukora isuku mu Mihanda y’i Brussel mu Bubiligi akora nakazi ko gucuruza ibyo bita “Piza.” Yavuye aha ajya kw’iyamamariza kuyobora i Gihugu cya RDC.
Mukuralinda Alain, muricyo kiganiro, yavuze ko leta ya Kinshasa, ihorana imigambi yo gukuraho ubutegetsi bwa Kigali.
Ati: “Iyo ni Gahunda yakozwe ikorwa inshuro ninshi u Rwanda rwagiye rubisobanurira Abanyarwanda n’abandi. Hari ibintu bibiri, hari Gahunda yo kugenda bavuga ko Kigali, ar’iyo nyiribayazana w’ibibazo byose biri muri RDC. Buriya n’ubwo hoba i Nama ya Nairobi na Luanda nahandi, ariko igikuru RDC ishaka n’intambara gusa.”
Mukuralinda, yongeyeho kandi ko ibyo Tshisekedi yavuze mbere yo kw’iyamamaza yagaragaje ko ashaka intambara, kuko yavuze ko azashigikira umuntu wese uzashaka guhirika u butegetsi bwa Kigali.
Ati: “Buracya akavuga ati: perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni nka Hitler nzanagerageza ko azarangiza nka Hitler. I kindi gihe akavuga ati: perezida Paul Kagame, sinzongera ku muvugisha tuzavuganira mw’Injuru.”
Umuvugizi w’u Rwanda, avuga ko amagambo ya Tshisekedi, batagomba kuyafata nk’imikino.
Ati: “Si amagambo atanga ihumure ahubwo ni amagambo ya gashozantambara.”
Bruce Bahanda.