• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 5, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umwanzi wagabye igitero mu Rugezi yakoresheje andi mayeri, ariko ntibyabuza ko avugutirwa umuti .

minebwenews by minebwenews
June 9, 2025
in Conflict & Security
0
Umwanzi wagabye igitero mu Rugezi yakoresheje andi mayeri, ariko ntibyabuza ko avugutirwa umuti .
119
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umwanzi wagabye igitero mu Rugezi yakoresheje andi mayeri.

You might also like

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Igitero ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye mu duce two mu Rugezi tugenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, ntibisanzwe, kuko ari kurasisha gusa imbunda ziremereye, nk’uko amakuru ava muri ibyo abivuga.

Ibi bitero iri huriro ry’Ingabo zigwiriyemo cyane iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, ndetse kikaba kirimo kandi n’abasirikare bake ba FARDC, babigabye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09/06/2025, aho babigabye mu duce two mu Rugezi.

Amakuru avuga ko izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta, mu kugaba biriya bitero zakoresheje gutera ibi bombe n’izindi mbunda zirasa kure.

Umutangabuhamya wahaye Minembwe Capital News aya makuru, yagize ati: “Ntibisanzwe! Iki gitero umwanzi ari kukirasishamo intwaro zirasa kure gusa, kandi ari kurasa ari kure akerekeza ahari Twirwaneho na M23 ndetse n’ahari abaturage.”

Yongeye kandi ati: “Amakompola n’iyo ari gukorehwa n’ibindi bibunda biremereye. Ubu birakomeye cyane. Nta Esemuji n’imwe irakoreshwa kuva mu gitondo cya kare kugeza ubu.”

Ihangana rikomeye hagati y’impande zombi riri kubera ku musozi wo kwa Didas n’ahazwi nko ku bitaro ugana ahahoze ari kwa kwa Chef Sabune.

Ni mu gihe iyi mirwano yahereye i Muchikachika agace gaherereye mu gice cyerekeza Gasiro aho umwanzi yateye aturutse.

Rugezi yagabwemo ibi bitero, yaherukaga kuberamo imirwano mu byumweru bitatu bishize.

Nyamara, uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bigenzura iki gice cya Rugezi kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2025, uko utewe usubiza inyuma ibitero wagabweho, nk’uko n’ubundi yagiye isubiza n’ibindi bitero yagiye igabwaho mbere.

Ku rundi ruhande, andi makuru avuga ko iyi mitwe yombi yagabweho ibitero, yabonye musaada ukomeye, kabone nubwo aya makuru atagaragaza aho uwo musaada wa Twirwaneho na M23 waturutse, gusa bikekwa ko waba waturutse muri Minembwe centre. Bityo, umwanzi akaba ari gukubitwa kubi muri aka kanya muri turiya duce dukomeje kuberamo ihangana rikomeye hagati y’impande zombi.

Kimwecyo, nta ruhande rurahunga bigaragara, ariko amakuru amwe avuga ko uruhande rwa Leta ko ruri guhangana rusubira inyuma.

Ngayo nguko uko byifashe ku mirongo y’urugamba mu Rugezi.

Tags: amayeriRugeziUmwanzi
Share48Tweet30Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w'ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira Abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bakorana byahafi n'u Butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z'u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke Nyuma y'aho Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufatanye n'iz'u Burundi hamwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo...

Read moreDetails

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z'u...

Read moreDetails

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b'ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane...

Read moreDetails

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails
Next Post
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Hahishuwe ko Ubutegetsi bw'i Kinshasa ko buri gutegura ibitero karahabutaka kuri AFC/M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?