Umwanzuro wa Loni usaba Israel guhagarika intambara muri Gaza, igihugu cy’igihangange cya witambitse imbere
Leta Zunze ubumwe z’Amerika zitambitse imbere icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kibuza Israel gukomeza intambara muri Gaza.
Ku wa kane w’iki cyumweru, ni bwo akanama k’u muryango w’Abibumbye kateranye, hafatwa ibyemezo bikakaye byo kubuza Israel guhita ihagarika intambara ibera muri Gaza.
Iyi nama ikaba yateranye hasigaye iminsi mike ngo habe inama ngaruka mwaka y’abayobozi b’isi mu nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye, aho Gaza izaba ari yo ngingo nyamukuru, kandi biteganyijwe ko ibihugu bikomeye by’inshuti za Amerika bizemera ko Palestine iba igihugu cyigenga.
Uriya mwanzuro usibye kubuza Israel guhita ihagarika intambara bya burundu muri Gaza, wanasabaga ko harekurwa imbohe zose zifitwe na Hamas. Uyu mwanzuro, Amerika ya witambitse imbere, binavugwa ko ibi ibikoze ku nshuro ya gatandatu.
Amerika ibikoze mu gihe ibindi bihugu bigize akanama k’u muryango w’Abibumbye gashyinzwe umutekano byose uko ari 14 byatoye bishigikira umushinga w’umwanzuro wasabye Israel gukuraho imbogamizi zose z’itangwa ry’ubutabazi ku banye-palestine bivugwa ko ari miliyoni 2.1 baba muri Gaza, ariko intumwa ya Amerika yavuze ko uyu mwanzuro utamaganye Hamas cyangwa ngo wemere uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho, igihugu cye kitawemera.
Mbere yo gutora, Morgan Ortagus, umujyanama mu bya politiki muri Amerika, yavuze ko igihugu cye kurwanya uyu mwanzuro bitazatungurana, ati: “Umwanzuro utamagana Hamas, kandi ntuhe Israel uburenganzira bwo kwirwanaho, Amerika ku wurwanya ntibizatungurana.”
Uwari uhagarariye Palestine muri Loni, Riyad Mansour, yahise atangaza ko atashimye ibyo uwa Amerika yatangaje, yagize ati: “Nshobora kumva uburakari no gucika intege no gutenguhwa kw’abaturage ba Palestine bashobora kuba bategereje ubutabazi muri iyi nama ya kanama k’u muryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi, ariko reka nizere ko hari ubufasha buri mu nzira kandi izi nzozi mbi zishobora kurangira.”