Umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afrika yatangaje ko agiye kwemeza Trump avuga n’uburyo azabikora.
Perezida Gideon Duma Boka wa Botswana yatangaje ko agiye gukora ibishoboka byose akazahura na perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, maze akamwemeza mu buryo azahita anabishimangira ku mbugankoranyambaga, nk’uko uyu mukuru w’igihugu cya Amerika akunze kubikora.
Ibi yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, ubwo yabasonuriraga amahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi afite muri Botswana.
Yari anaheruka kugira uruzinduko i Washington DC, aho yanahuye na minisitiri w’ubanye n’amahanga waho, Marco Rubio, bakagirana ibiganiro kubufatanye mu bucuruzi no kubungabunga amahoro mu karere.
Avuga ko Amerika ivuga ko ibicuruzwa biva mu gihugu cye cya Botswana bijya i Washington ari byinshi, bityo ngo iki gihugu cye kigomba gushyirirwaho umusoro mwinshi.
Boka akavuga ko ibyo ari ukuri, ati kandi bakwiye kubiganiraho na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya Botswana yakomeje avuga ko yagiranye ikiganiro cyiza na minisitiri Rubio, ndetse ko muri icyo kiganiro bagiranye cyanitabiriwe n’umuntu uvugana na perezida Trump inshuro 4 mu cyumweru kimwe.
Boko yavuze ko yagerageje kuvuga byose ibyo yagombaga kuvuga kugira ngo ibyo yashakaga bigezwe kuri perezida Trump. Agaragariza ririya tangazamakuru ko yifuza ko umusoro hagati ya Botswana na Amerika ugera kuri zero aho kuzamurwa.
Yavuze ko umunsi azahura na perezida Trump azamwemeza nk’uko yemeje minisitiri w’ubanye n’amahanga Marco Rubio, kandi ko perezida Trump azabishimangira mu butumwa azanyuza ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Mutegereze nzahure na we . Ni mara guhura na we, muzategereze “tweets ze,” azababwira. Kubera ko iyo duhagararira inyungu z’igihugu, turitonda, turubaha, tuba dushikamye kandi dukoresha imibare n’ubwenge.”
Mu mwaka ushize, Botswana yohereje i Washington ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 405,1 z’amadolari, mu gihe Amerika yo yohereje muri Botswana ibifite agaciro ka miliyoni 104,3 z’amadolari.
Kubera icyuho cya miliyoni 300,8 z’amadolari cyari hagati y’ubucuruzi bw’ibihugu byombi mu mwaka ushize, Trump yazamuriye Botswana umusoro, ugera kuri 37.