• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, August 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Umwe mu bayobozi bo muri Kivu Yaruguru yavuze kuri Major Gen Sultan Makenga.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 5, 2025
in History
0
Umwe mu bayobozi bo muri Kivu Yaruguru yavuze kuri Major Gen Sultan Makenga.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umwe mu bayobozi bo muri Kivu Yaruguru yavuze kuri Major Gen Sultan Makenga.

You might also like

Mitali wabayeho minisitiri wa siporo mu Rwanda yitabye Imana.

Botswana igiye kubaka umujyi ugezweho mu butayu.

Bidasubirwaho Magic yafunguwe.

Guverineri wungirije wa Kivu Yaruguru, Manzi Willy, yatanze ubutumwa bukomeye ashimira umugaba mukuru w’ingabo za M23, Major General Sultan Makenga ku bikorwa bye byindashikirwa yakoze, aho ngo yagaruriye icyizere abanye-kongo bahoraga bajujubuzwa n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa RDC.

Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 04/08/2025, ni bwo Manzi Willy yatanze ubu butumwa, avuga ko Major General Sultan Makenga agomba guhora ashimirwa.

Ni ubutumwa yatanze nyuma y’aho Sultan Makenga yari aheruka gukoresha ikiganiro akigaragazamo inshusho y’uko umutekano uhagaze muri Kivu Yaruguru.

Muri icyo kiganiro yavuze ko iyi ntara ya Kivu Yaruguru hamaze guhinduka byinshi, nyuma y’aho AFC/M23 ihigaruriye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Yagaragaje ko mu mibereho y’abaturage hari byahindutse ndetse no ku mutekano, anavuga ko hari abaturage bari barahunze, ariko ko hamaze guhunguka benshi.

Mu butumwa bwa Manzi Willy yagize ati: “Kubera imiyoborere yawe bwana Major General Sultan Makenga, abanye-kongo bongeye kubona icyizere cy’ejo hazaza. Ubu impunzi ziratinyuka gutahuka iwabo, ibibazo by’umutekano muke biragenda biba amateka, kandi ubutabera buragenda bujya ku murongo.”

Yakomeje avuga ko uyu musirikare mukuru muri M23 yaranzwe no gukora akazi ke bucece ariko umusaruro ukavamo wo ukavuga kurusha we.

Ati: “RDC ifite amahirwe yo kuba yaragize umuyobozi nkawe mubihe bidasanzwe by’amateka nk’aya.”

Major General Sultan Makenga uri mu bafite izina rikomeye mu ihuriro rya AFC/M23, ari na we guverineri wungirije yavugagaho, nubwo ari umuntu ukomeye cyane kandi unafite n’amateka akomeye, ariko agaragara buke cyane.

Azwiho ubuhanga buhanitse mu kuyobora urugamba, ndetse ni na we AFC/M23 ikesha gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu Yaruguru n’uwa Bukavu na wo wo muri Kivu y’Epfo.

Tags: MakengaManzi willyUmutekano
Share34Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Mitali wabayeho minisitiri wa siporo mu Rwanda yitabye Imana.

by Bruce Bahanda
August 1, 2025
0
Mitali wabayeho minisitiri wa siporo mu Rwanda yitabye Imana.

Mitali wabayeho minisitiri wa siporo mu Rwanda yitabye Imana. Mitali Protais wigeze kuba minisitiri w'Umuco na siporo muri guverinoma y'u Rwanda yitabye Imana. Kuri uyu wa gatanu tariki...

Read moreDetails

Botswana igiye kubaka umujyi ugezweho mu butayu.

by Bruce Bahanda
July 30, 2025
0
Botswana igiye kubaka umujyi ugezweho mu butayu.

Botswana igiye kubaka umujyi ugezweho mu butayu. Leta ya Botswana yatangaje ko ifite umushinga wo kubaka umujyi wakataraboneka mu butayu bwa Kalahari. Yavuze ko uwo mujyi iteganya kubaka...

Read moreDetails

Bidasubirwaho Magic yafunguwe.

by Bruce Bahanda
July 29, 2025
0
Bidasubirwaho Magic yafunguwe.

Bidasubirwaho Magic yafunguwe. Magic Serugo, warufungiwe muri gereza ya Ndolo iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yafunguwe. Muri 2020 ahagana mu mpera...

Read moreDetails

Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

by Bruce Bahanda
July 14, 2025
0
Mu gikombe cy’isi cy’amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump.

Mu gikombe cy'isi cy'amakipe, PSG yanyagiriwe imbere ya perezida Trump. Muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika hasojwe imikino y'igikombe cy'isi cy'amakipe, aho cyegukanywe na Chelsea inyagiye PSG ibitego 3...

Read moreDetails

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 9, 2025
0
Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge.

Icyo Umusesenguzi avuga kuri gahunda ndende Tshisekedi na Ndayishimiye barimo yo kurimbura Abanyamulenge. Umusesenguzi akaba n'Umujyanama w'umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho, Kabare Girinka William, yavuze ko nta muntu...

Read moreDetails
Next Post
Abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda.

Abimukira bagiye koherezwa mu Rwanda.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?