Umwuka mubi hagati ya Perezida Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo wateje impagarara mu Burundi no muri RDC”
Ifatwa ry’umujyi wa Uvira, uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), ryahinduye byinshi mu mibereho ya politiki n’umutekano w’akarere, rikanateza umwiryane ukomeye mu buyobozi bukuru bw’u Burundi. Aya makimbirane ari hagati ya Perezida Évariste Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu, Gen Prime Niyongabo, agaragaza itandukaniro rikomeye mu miyoborere y’intambara n’icyerekezo cy’umutekano w’igihugu.
Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 binjiye mu mujyi wa Uvira tariki ya 09/12/2025, maze ku munsi wakurikiyeho batangaza ko bawufashe ku mugaragaro. Ibi byahise biteza impagarara mu bihugu bihana imbibi na RDC, by’umwihariko u Burundi, aho habaye inama nyinshi z’umutekano zigamije gusesengura ingaruka z’iyo mpinduka ku mutekano w’igihugu n’akarere.
Amakuru aturuka mu masoko ya dipolomasi avuga ko tariki ya 11/12/2025, Gen Prime Niyongabo yayoboye inama yihariye yahuje abayobozi bo mu nzego z’ubutasi n’ingabo zirwanira mu mazi. Iyo nama yasuzumye uko umutekano wifashe imbere mu Burundi no ku mipaka yabwo, by’umwihariko ku ruhande rwa Kivu y’Amajyepfo.
Umwanzuro w’iyo nama wari uguhagarika ibikorwa bya gisirikare by’ingabo z’u Burundi birwanya AFC/M23, ndetse no kuzikura muri Kivu y’Amajyepfo. Ariko uyu mwanzuro wahise wangwa na Perezida Ndayishimiye, watsimbaraye ku gitekerezo cyo kongera imbaraga mu gisirikare no gukomeza ibitero bigamije kwisubiza umujyi wa Uvira.
Perezida Ndayishimiye yagaragaje icyizere cyo kubona ubufasha mpuzamahanga, by’umwihariko ubw’u Bubiligi na Misiri, bwiyongera ku bufatanye buriho n’ingabo za RDC, imitwe ya Wazalendo, Imbonerakure, umutwe wa FDLR, ndetse n’abacanshuro bakomoka muri Colombia no mu Burusiya.
Amakuru atandukanye anavuga ko hari umugambi wo kwifashisha ikibuga cy’indege cya Bujumbura n’Ikiyaga cya Tanganyika mu kohereza ibikoresho bya gisirikare mu bice birimo Makobola, mu ntera itagera ku bilometero 20 uvuye i Uvira. Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Bujumbura bwiteguye gukomeza intambara ku rwego rwo hejuru.
Icyizere cya Perezida Ndayishimiye gishingira kandi ku nama yabereye kuri Ambasade y’u Bubiligi i Bujumbura tariki ya 10/12, yahuje Ambasaderi w’u Bubiligi, uhagarariye ibikorwa bya gisirikare muri iyo ambasade, n’abayobozi bo mu nzego z’ubutasi z’u Burundi. Iyo nama ngo yaganiriye ku buryo Uvira yasubizwa binyuze mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho.
Ku rundi ruhande, Gen Prime Niyongabo yarwanyije byimazeyo uwo mugambi, ashingiye ku bihombo bikomeye ingabo z’u Burundi zatakaje mu mirwano yabereye mu kibaya cya Rusizi. Nk’umugaba uhorana n’ingabo ku rugamba, agaragaza ko u Burundi budakwiye gukomeza gutakaza abasirikare mu ntambara atabona nk’iy’igihugu.
Aya makimbirane si mashya. Mu mezi make ashize uyu mwaka 2025, umwuka mubi wongeye gututumbye hagati y’aba bayobozi bombi, ubwo Gen Niyongabo yafunguzaga abofisiye bakuru bari bafungiwe muri gereza nkuru ya Mpimba, bari barafunzwe ku mabwiriza ya Perezida Ndayishimiye.
Abo bofisiye bashinjwaga gukoresha imodoka z’igisirikare mu bwikorezi bw’amabuye y’agaciro ava muri RDC, ibikomoka kuri peteroli n’ibitenge. Nyuma yo kubafungura, Gen Niyongabo yabasubije muri Kivu y’Amajyepfo, aho bari baroherejwe mbere gufatanya n’ingabo za RDC, Wazalendo na FDLR.
Uko umutekano w’akarere ukomeje kuzamba, aya makimbirane hagati ya Perezida w’igihugu n’Umugaba Mukuru w’Ingabo agaragaza intege nke mu guhuza icyerekezo cy’umutekano, ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku Burundi, kuri RDC no ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.






