Umwuka w’ubwoba uravuza ubuhuha nyuma y’uko indege z’intambara zigaragaye hejuru y’inzu ya Katumbi
Mu mujyi wa Lubumbashi, mu ntara ya Haut-Katanga haravugwa impungenge z’umutekano nyuma y’uko indege z’intambara zanyuze ku rwego rwo hasi hejuru y’inzu ya Moïse Katumbi, umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, anavuga ko ibyo bishobora kuba ari igikorwa cy’ubushotoranyi cyateguwe.
Ibi byatangajwe n’itsinda rimwegamiye, ryagize riti: “Indege z’intambara zanyuze hejuru y’inzu ya Bwana Katumbi ku buryo buteye impungenge. Twabifashe nk’igitutu no gutera ubwoba ku muntu utavuga rumwe na Leta.”
Bamwe mu banyapolitiki n’abashyigikiye Katumbi bavuga ko iki gikorwa gishobora kuba ari intangiriro y’ibikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi, cyane ko umwuka wa politiki muri Katanga ukomeje gushyuha.
Iri tsinda risaba inzego z’umutekano kugaragaza aho zihagaze kuri iki kibazo, rigasaba ko Katumbi n’abamushyigikiye bahabwa umutekano usesuye nk’uko amategeko abigena.
Katumbi, wigeze kuba Guverineri wa Katanga, ni umwe mu banyapolitiki bafite igikundiro gikomeye muri iki gihugu no mu Burasirazuba bwacyo.
Kugeza ubu, inzego za gisirikare ntacyo ziratangaza ku by’iriya myiyerekano y’indege, ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imyimvumbagatanyo ya politiki iri mu gihugu.






