Undi muntu yishwe arashwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo
Umudamu uri mu kigero cy’imyaka 50 yishwe arashwe n’abo bikekwa ko ari wazalendo, akaba yariciwe i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/10/2025, ni bwo uyu mugore wo mu bwoko bw’Abapfulero yishwe arashwe.
Amakuru aturuka muri iki gice cya Uvira agaragaza ko uyu mugore yarasiwe neza ahitwa Kata muri Quartier ya Kalundu.
Uwaduhaye aya makuru anavuga ko yiciwe hafi n’ishuri riherereye muri kariya gace rya Nganga.
Anavuga kandi ko yari umugore wa Kaluku wo mu muryango wa Balizi, umwe mu miryango igize ubwoko bw’Abapfulero, kandi ko yishwe arashwe n’abo bikekwa ko ari wazalendo.
Umuryango we wemeje aya makuru mu rwandiko washyize hanze, aho wagaragaje ko yishwe igihe cya saa moya n’igice z’iri joro rya keye.
Muri ubwo butumwa washyize hanze wanasabye Ingabo za Leta kubikurikirana no gukora ibishoboka byose ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
Mu cyumweru gishize na bwo undi muntu w’Umugabo yishwe nk’uku, arasiwe muri Quartier ya Kavimvira itari mu ntera ndende uvuye aha muri Kalundu.
Nta cyumweru gishyira aha muri Uvira hatishwe umuntu umwe cyangwa barenze babiri, kandi ahanini bakicwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa Wazalendo.
Ni bikorwa byarushijeho gufata indi ntera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’aho umutwe wa AFC /M23/MRDP-Twirwaneho ufashe umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukanafata n’indi mijyi mito irimo Kamanyola, hagahungira abo ku ruhande rwa Leta benshi, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’iza RDC.
Ibi bikorwa bya Wazalendo byo kwica abasivili i Uvira bikomeje gutuma icyizere abaturage bayigiriraga gishyira, ndetse kikaba kandi gikomeje gutuma haba umwuka mubi hagati yabo.