• About Us
  • Privacy Policy
Saturday, November 7, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Undi musirikare yitandukanije n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, maze yiyunga na Twirwaneho.

minebwenews by minebwenews
January 24, 2024
in Regional Politics
0
Undi musirikare yitandukanije n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, maze yiyunga na Twirwaneho.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Undi musirikare mu ngabo za RDC, Captain John Ruhara, yamaze kwitandukanya n’igisirikare ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Iminsi itatu irashize Captain Ruhara John, ageze mu misozi miremire y’Imulenge, nyuma y’uko agaye imikorerere mibi y’igisikare cya leta ya Kinshasa, ni mugihe FARDC igize igihe ishinjwa guhohotera abo mu bwoko bw’Abatutsi bagizwe n’Abanyamulenge, Abanyamasisi ndetse n’abuvuka muri Ituri bo mu bwoko bwa Bahema.

Ahagana mu kwezi kwa Cumi numwe 11, mu ntangiriro zako, Captain Ruhara John, yafunzwe n’Abasirikare bagenzi be(FARDC), ba mufungira mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, bamuziza kuba ari Umututsi.

Icyo gihe bya vuzwe ko yakuwe i Sake aja gufungirwa i Goma, amara igihe kingana n’iminsi 30 afunzwe atarasobanurirwa icyo afungiwe.

Ku Cyumweru tariki ya 21/01/2024, n’ibwo Captain Ruhara John, yitandukanije n’igisirikare cya RDC maze yerekeza mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Amakuru MCN imaze kwakira n’uko kuri ubu Ruhara John yamaze kugera mu ishyamba rya Bijabo, ahari Twirwaneho.

Captain Ruhara John, y’injiye igisirikare mu mwaka w,2007, yinjirira i Masisi, mu ngabo zahoze ari zo mu mutwe wa CNDP, zari ziyobowe na Gen Laurent Nkunda.

Nyuma y’uko Gen Laurent Nkunda, ahagaritswe, Ruhara John, yahise yiyunga n’igisirikare ca Republika ya Demokarasi ya Congo. Gusa n’ubwo Ruhara John, yaramaze iminsi myinshi mu Gisirikare c’igihugu ntibyabujije ko atotezwa azira ubwoko bwe Abatutsi arinabyo byatumye yitandukanya na leta ya perezida Félix Tshisekedi.

Captain Ruhara John, avuka i Mulenge mu bice byo muri komine Minembwe.

Aje mugihe abasirikare benshi bari kwitandukanya n’igisirikare ca RDC aho bagishinja imikorere mibi noguhotera abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Bruce Bahanda.

Tags: Captain Ruhara JohnYitandukanije n'igisirikare ca RDC

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?