Undi wari inkingi ikomeye muri Hezbollah yishwe.
Igisirikare cya Israel cyivuganye umuvugizi w’umutwe wa Hezbollah, Muhemmed Afif, mu gitero cyagabye mu majyepfo y’i Beirut muri Liban.
Ni amakuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abanyamerika, Associeted press, aho umunyamakuru wabyo yavuze ko we ubwe yigereye ku murambo wa Mohammed Afif.
Uyu munyamakuru yanavuze ko iruhande rw’umurambo wa Afif hari indi mirambo ine y’abarwanyi bo muri Hezbollah ndetse ko hari n’abandi bantu bane bo muri uwo mutwe bakomeretse bikabije.
Nyuma y’icyo gitero hagaragaye abaturage buzuye imihanda mu mujyi mukuru wa Liban bari guhunga.
Gusa, nubwo bivugwa ko igisirikare cya Israel ari cyo cyagabye iki gitero ariko ntacyo kirabivugaho.
Ariko Israel yari iheruka gusaba abaturage batuye mu mijyi irenga icumi yo mu Burasirazuba bwa Liban kuyivamo ngo kuko irimo abarwanyi ba Hezbollah.
Ku rundi ruhande, minisitiri y’ubuzima ya Liban ivuga ko abaturage barenga ibihumbi 34 bamaze guhitanwa n’ibitero bya Israel bigabwa muri icyo gihugu, abarenga miliyoni 1.2 bataye Ingo zabo.
Umubare wo wabarwanyi ba Hezbollah umaze guhitanwa n’ibyo bitero nturashyirwa ahagaragara.
Mu gihe ku ruhande rwa Israel, abamaze kugwa mu bitero impande zombi zihanganyemo, barimo abasirikare 31, n’aho abaturage bataye Ingo zabo babarirwa muri 60.
This confidence was built on the premise of his own strength [url=https://fastpriligy.top/]priligy tablets over the counter[/url] Kazmaura MR, Lie RT