Ishirahamwe rya Cefor-Arusha ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, rivuga ko perezida Evariste Ndayishimiye ko azakurikiranwa ku byaha byo mu ntambara ingabo z’i gihugu cye, zikomeje gukorera mu Burasirazuba bwa RDC.
Nk’uko bya vuzwe Evariste Ndayishimiye nka perezida w’igihugu akaba n’umugaba mukuru wikirenga w’ingabo z’u Burundi azabazwa ko ingabo ze zifatanya n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku bwicanyi bakorera abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, mugihe baba bari mu ntambara na M23. Ni nyuma y’uko umwe mu badepite bo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashize inyandiko hanze zishinja igisirikare cya leta ya RDC gukorera ubwicanyi abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Uyoboye ishirahamwe rya Cefor-Arusha, Jean Bosco Rwigemera, mu kiganiro yahaye itangaza makuru, ki kaba cyanyuze no kuri radio Inzamba y’abarundi, yahamije ko byanze bikunze perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye azabazwa ibyaha ingabo ze zakoreye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Kubera umutima w’amacyakubiri ashingiye ku moko, umutima Ndayishimiye yereka mugenzi we wa Congo, mu ko hereza ingabo ze atisunze amategeko kuko mu busanzwe yari kubanza kubisabira uruhushya mu nteko nshinga mategeko kugira bariya basirikare boherezwe mu kindi gihugu.”
Uy’u muyobozi yakomeje avuga ko ibihano bizafatirwa igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bizafatirwa n’abasirikare b’u Burundi na perezida Evariste Ndayishimiye.
Ati: “Uno munsi biravugwa ko i nteko nshinga mategeko yo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, irigusabira ibihano ingabo za RDC n’abarwanyi bose bitwaje imbunda bafatanya na FARDC, bazira kuba bica abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.”
Sibyo byonyine bya vuzwe na J.Bosco kuko yavuze ko Perezida Evariste Ndayishimiye amaze guta icyizere haba mu baturage b’u Burundi ndetse no mu mbonera kure kuko zakomeje kubura abo zakundaga mu ntambara bo babona idafite inyungu ku gihugu cy’u Burundi.
Leta y’u Burundi yagiye ishinjwa kohereza ingabo zabo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, n’ubwo u Burundi bu bihakana.
Gusa M23 yagiye yerekana bamwe mu basirikare b’u Burundi yagiye ifatira mu ntambara harimo n’abo iheruka kwerekana vuba mu Cyumweru gishize.
Radio RpA nayo y’abarundi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, yatangaje ko leta y’u Burundi, iri kwica abasirikare babo barimo kwanga koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, kurwanya M23.
Gusa RpA ikaba itigeze itangaza aboba bamaze kwicwa bazira kwanga koherezwa muri Kivu y’Amajyaruguru.
Bruce Bahanda.