Urubanza rwo kuburanisha Kabila wahoze ari perezida wa RDC rwasubukuwe.
Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo rwasubukuye urubanza rwa Joseph Kabila Kabange rumushinja kuba umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 31/07/2025, ni bwo urukiko rw’igisirikare cya RDC cya subukuye ruriya rubanza.
Kabila RDC imushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’Ingabo zitemewe n’amategeko, ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse n’ibyaha bigize intambara. Amashusho yagiye yerekanwa muri urwo rubanza bagaragaza ko ari ibimenyetso bihanya ko yabikoze.
Mu mashusho ubwenge buhangano ya Al yerekanye harimo ay’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri Afrika y’Epfo tariki ya 18/03/2025, ubwo yari amaze guhura na Thabo Mbeki wayoboye iki gihugu, yasobanuye ko imiterere y’ibibazo byugarije RDC, avuga n’uburyo bikwiye gukemuka.
Icyo gihe na nabwo Kabila yasubije perezida Felix Tshisekedi wari umaze igihe kinini amushinja gukorana na AFC/M23, agira ati: “Uvuze kuba umufatanyabikorwa? Ntabwo ibintu biba bimeze uko bimeze, byari kuba bitandukanye. Ibyo nta shingiro bifite. Ubutaha uzamubaze ibimenyetso by’ibyo avuga.”
Kabila muri icyo kiganiro yakoresheje ururimi rw’icyongereza. Rero kugira ngo Lt.Gen. Joseph Mutombo wayoboye uru rubanza n’abandi bacamanza bumve icyo yashakaga kuvuga, amashusho yacyo yasobanuwe hakoreshwejwe ikorana buhanga rya Al kuko nta busemuzi basanzwe bari bahari.
Mu minsi ishize minisitiri ushinzwe iterambere ryo mucyaro muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo , ubwo yavugaga kuri Kabila ko yagiye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yashimangira ko ari we muyobozi mukuru w’iri huriro.
Yagize ati: “Mfite amakuru yizewe avuga ko Nangaa yashakaga kuba perezida wa AFC/M23, Kabila aravuga ati ‘oya oya,’ ntabwo waba perezida, uzaba umuhuza bikorwa. Kubera ko nimfata Kalemi, ni njye uzaba perezida, nzaza njye mu mwanya wanjye. Iyi ntambara ni we gusa wayoboye ni nawe uyitera inkunga.”
Andi mashusho yerekanwe mu rukiko ni ay’ikiganiro umujyanama wa Kabila, Kikaya Bin Karubi, yagiranye n’umunyamakuru Stanys Bujakera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ubwo bari muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Uyu mujyanama yavuze kuby’urugendo rwa Kabila mu mujyi wa Goma, ahamya ko ari umwe mubamuherekeje, ndetse ko hari n’ibiganiro Kabila yagiranye b’Abanyekongo bo mu ngeri zitandukanye, birimo ibyatangajwe n’ibitaratangajwe.
Urubanza rwa Kabila mugutangira, yaburanishijwe adahari mu cyumweru gishize, yewe nta n’umunyamategeko umuhagarariye wari umuhagarariye. Ariko ku munsi w’ejo hashizeho, mu rukiko hagaragaye abashinjacyaha ndetse n’abaregera indishyi y’akababaro barimo abaturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Ituri.