• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, August 2, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Urubanza rwo kuburanisha Kabila wahoze ari perezida wa RDC rwasubukuwe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 1, 2025
in Regional Politics
0
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.
69
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urubanza rwo kuburanisha Kabila wahoze ari perezida wa RDC rwasubukuwe.

You might also like

Bya kaze i Burundi, abadepite basabwe kwiga icyongereza.

AFC/M23 igiye gushinga inzego z’ubutabera mu bice igenzura.

Inama ya mbere y’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Congo n’u Rwanda yateranye.

Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo rwasubukuye urubanza rwa Joseph Kabila Kabange rumushinja kuba umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Ku munsi w’ejo ku wa kane tariki ya 31/07/2025, ni bwo urukiko rw’igisirikare cya RDC cya subukuye ruriya rubanza.

Kabila RDC imushinja ibyaha birimo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’Ingabo zitemewe n’amategeko, ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse n’ibyaha bigize intambara. Amashusho yagiye yerekanwa muri urwo rubanza bagaragaza ko ari ibimenyetso bihanya ko yabikoze.

Mu mashusho ubwenge buhangano ya Al yerekanye harimo ay’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo muri Afrika y’Epfo tariki ya 18/03/2025, ubwo yari amaze guhura na Thabo Mbeki wayoboye iki gihugu, yasobanuye ko imiterere y’ibibazo byugarije RDC, avuga n’uburyo bikwiye gukemuka.

Icyo gihe na nabwo Kabila yasubije perezida Felix Tshisekedi wari umaze igihe kinini amushinja gukorana na AFC/M23, agira ati: “Uvuze kuba umufatanyabikorwa? Ntabwo ibintu biba bimeze uko bimeze, byari kuba bitandukanye. Ibyo nta shingiro bifite. Ubutaha uzamubaze ibimenyetso by’ibyo avuga.”

Kabila muri icyo kiganiro yakoresheje ururimi rw’icyongereza. Rero kugira ngo Lt.Gen. Joseph Mutombo wayoboye uru rubanza n’abandi bacamanza bumve icyo yashakaga kuvuga, amashusho yacyo yasobanuwe hakoreshwejwe ikorana buhanga rya Al kuko nta busemuzi basanzwe bari bahari.

Mu minsi ishize minisitiri ushinzwe iterambere ryo mucyaro muri RDC, Muhindo Nzangi Butondo , ubwo yavugaga kuri Kabila ko yagiye mu bice bigenzurwa na AFC/M23 yashimangira ko ari we muyobozi mukuru w’iri huriro.

Yagize ati: “Mfite amakuru yizewe avuga ko Nangaa yashakaga kuba perezida wa AFC/M23, Kabila aravuga ati ‘oya oya,’ ntabwo waba perezida, uzaba umuhuza bikorwa. Kubera ko nimfata Kalemi, ni njye uzaba perezida, nzaza njye mu mwanya wanjye. Iyi ntambara ni we gusa wayoboye ni nawe uyitera inkunga.”

Andi mashusho yerekanwe mu rukiko ni ay’ikiganiro umujyanama wa Kabila, Kikaya Bin Karubi, yagiranye n’umunyamakuru Stanys Bujakera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ubwo bari muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Uyu mujyanama yavuze kuby’urugendo rwa Kabila mu mujyi wa Goma, ahamya ko ari umwe mubamuherekeje, ndetse ko hari n’ibiganiro Kabila yagiranye b’Abanyekongo bo mu ngeri zitandukanye, birimo ibyatangajwe n’ibitaratangajwe.

Urubanza rwa Kabila mugutangira, yaburanishijwe adahari mu cyumweru gishize, yewe nta n’umunyamategeko umuhagarariye wari umuhagarariye. Ariko ku munsi w’ejo hashizeho, mu rukiko hagaragaye abashinjacyaha ndetse n’abaregera indishyi y’akababaro barimo abaturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Ituri.

Tags: KabilaUrubanza
Share28Tweet17Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Bya kaze i Burundi, abadepite basabwe kwiga icyongereza.

by Bruce Bahanda
August 2, 2025
0
Bya kaze i Burundi, abadepite basabwe kwiga icyongereza.

Bya kaze i Burundi, abadepite basabwe kwiga icyongereza. Perezida w'Inteko ishinga amategeko mu Burundi, Gelase Daniel Ndabirabe, yasabye abadepite bagize inteko ishinga amategeko y'iki gihugu kwiga icyongereza, mu...

Read moreDetails

AFC/M23 igiye gushinga inzego z’ubutabera mu bice igenzura.

by Bruce Bahanda
August 1, 2025
0
AFC/M23 igiye gushinga inzego z’ubutabera mu bice igenzura.

AFC/M23 igiye gushinga inzego z'ubutabera mu bice igenzura. Mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu bice byayo bigenzurwa n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 igiye kubishyiramo...

Read moreDetails

Inama ya mbere y’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Congo n’u Rwanda yateranye.

by Bruce Bahanda
August 1, 2025
0
Inama ya mbere y’urwego rugenzura iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Congo n’u Rwanda yateranye.

Inama ya mbere y'urwego rugenzura iyubahirizwa ry'amasezerano y'amahoro ya Congo n'u Rwanda yateranye. Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo muri iki cyumweru zahuriye i Washington...

Read moreDetails

Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n’abatwara ibinyabiziga.

by Bruce Bahanda
July 30, 2025
0
Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n’abatwara ibinyabiziga.

Havutse umwuka mubi mu Burundi hagati ya Leta n'abatwara ibinyabiziga. Umwuka mubi wavutse hagati ya guverinoma y'u Burundi n'abatwara abagenzi mu buryo busanzwe, ibyanatumye ingendo zihuza umujyi wa...

Read moreDetails

RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR.

by Bruce Bahanda
July 30, 2025
0
RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR.

RDC irasabwa kugaragaza ubushake bwo kurandura FDLR. Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikwiye kugaragaza ubushake bwo kurandura umutwe w'iterabwoba...

Read moreDetails
Next Post
Mu rubanza rwa Mutamba yaruhamagajemo minisitiri w’intebe.

Mu rubanza rwa Mutamba yaruhamagajemo minisitiri w'intebe.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?