• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Urujijo ku mugabo w’Umunyamulenge wafunzwe mu Bibogobogo.

minebwenews by minebwenews
January 25, 2025
in Regional Politics
0
Urujijo ku mugabo w’Umunyamulenge wafunzwe mu Bibogobogo.
110
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urujijo ku mugabo w’Umunyamulenge wafunzwe mu Bibogobogo.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Colonel Ntagawa Rubaba ukuriye i batayo y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ireba agace ka Bibogobogo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yafunze umugabo w’Umunyamulenge amuziza ibyo bavuga ko bidasobanutse, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25/01/2025, ni bwo ingabo zo muri batayo iyobowe na Col.Ntagawa zafashe umugabo w’Umunyamulenge wo mu Bibogobogo witwa Minyati w’Umunyabyinshi zija ku mufungira mu ikambi yazo irahitwa ku Musaraba.

Abasirikare mu gufata Minyati basobanuye ko bamufunze kubera ko yigeze kwiba imbunda y’umusirikare wa Leta, bityo ko ari cyo cyaha gitumye afungwa.

Amakuru akavuga ko “iyo mbunda uyu mugabo atayibye, hubwo ko yayiguze n’uwo musirikare, ariko ko yayimaranye igihe cy’amezi abiri gusa, ubundi iza gusubizwa uwo musirikare wa Leta wari wayigurishije.”

Bikavugwa ko Minyati yari yayiguze n’uriya musirikare 100$.

Aya makuru akomeza avuga ko uwo musirikare yayishubijwe biciye mu biganiro byabaye hagati y’abachefs bo mu Bibogobogo na Col. Ntagawa.”

Ndetse mbere y’uko uyu mugabo atanga iyo mbunda, Minembwe.com yamenye kandi ko yabanje gufungwa, aza kurekurwa ubwo bariya ba chefs bo mu Bibogobogo bari batanze iyo mbunda yo mu bwoko bwa AK-47 bayisubiza uyu musirikare wa FARDC wo muri batayo iyobowe na Colonel Ntagawa.

Binavugwa kandi ko uyu musirikare yahindutse abesha ko Umunyamulenge yamwibye imbunda mu gihe abandi basirikare bari bamenye ko yayigurishije kubasivile

Ikirimo kwibazwa ni uburyo Minyati yongeye kuzira icyaha cyari cyararangiye, kandi kirangira habanje kuba ibiganiro byahuje abachefs na FARDC.

Ifungwa rya Minyati rikaba rikomeje gutera urujijo muri aka karere ka Bibogobogo.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yagize ati: “Rwose, nti tuzi icyihishe inyuma yifungwa rya Minyati. Harimo akagambane tutazi.”

Yakomeje agira ati: “Ahari yaba ashaka ku mugirira nabi gusa, kuko nta kindi kizwi yakoze.”

Ibyo bibaye mu gihe Abanyamulenge bagize igihe bacunaguzwa mu Burasirazuba bwa RDC, ahanini bazira ubwoko bwabo Abatutsi.

Ibyo bikaba bisa n’ubundi nibibabaho.

Tags: BibogobogoNtagawaUmunyamulengeUrujijo
Share44Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Undi mu Jenerali ukomeye wo ku ruhande rwa Leta yishwe arashwe na M23.

Undi mu Jenerali ukomeye wo ku ruhande rwa Leta yishwe arashwe na M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?