Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 30, 2025
in Regional Politics
0
Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka byatangiye kugaragara mu mujyi wa Goma.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Umutekano wamaze kugaruka mu mujyi wa Goma nyuma y’uko M23 ifashe uyu mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nyuma y’aho umujyi wa Goma utangiye kugenzura n’abarwanyi ba M23 , amakuru ava yo avuga ko hatangiye kuba umutekano mwiza. Ibyanatumye zimwe mu mpunzi zari zarahungiye mu Rwanda ziwugarukamo.

Impunzi zahungutse, nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibitangaza makuru byinshi, zibarirwa muri 275.

Inyinshi muri izi mpunzi ni abari bashyizwe mu nkambi yagateganyo ya Rugerero iri mu nkengero z’umujyi wa Rubavu mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Aba biganjemo abaturage batari bafite ubushobozi bwo kwikodeshereza inzu mu mujyi wa Rubavu cyangwa imiryango bwite ibakira.

Abandi muri izi mpunzi bagera kuri 68 bagiye gucumbika mu miryango yabo ituye mu karere ka Rubavu.

Izi mpunzi zavuye muri iyi nkambi ziriyongera ku zirenga 600 zaraye zitashye zisubira i Goma nyuma y’aho M23 ifashe uyu mujyi wa Goma.

Gusa mu mihanda y’uyu mujyi wa Goma, nk’uko abariyo babibwiye Minembwe.com iracyarimo ibonekamo imbunda, amasasu n’imyambaro ya gisirikare, byatawe na FARDC na Wazalendo, aho ndetse hari kuboneka n’ibindi bikoresho bitarakurwa mu nzira, bityo bikaba biteje akavuyo.

Ikindi kitaratungana mu mujyi wa Goma ni uko hakiri ibura ry’amazi, umuriro, ndetse n’uburyo bw’itumanaho kuko bavuga ko bibagiraho ingaruka zitandukanye.

Ariko kubijyanye n’umutekano muri uyu mujyi hari ituze ryinshi. Amakuru kandi avuga ko ingabo z’uyu mutwe wa M23 nyuma yo gufata uyu mujyi wa Goma abenshi muri zo berekeje muri Kivu y’Amajy’epfo aho bagenda bagazura ibirindiro by’uyu mutwe.

Tags: GomaImpunziUrujya n'uruza
Share39Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.

Nangaa yatangaje ari i Goma avuga icyo bagiye gukora vuba byihuse.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?