Urupfu rubabaje rwahitanye Roman wahoze ari minisitiri mu Burusiya.
Roman Starovoit, wahoze ari minisitiri w’ingendo mu Burusiya yapfuye urupfu rutunguranye aho ndetse bivugwa ko yiyahuye, akaba yitabye Imana nyuma y’amasaha make perezida Vladimir Putin amakuye ku nshingano.
Amakuru y’urupfu rwa Roman wahoze ari minisitiri w’ingendo mu Burusiya yamenyekanye ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 07/07/2025.
Polisi y’iki gihugu iri mubyatangaje aya makuru mbere, yamenyesheje ko yitabye Imana, kandi ko bikekwa ko yiyahuye.
Inavuga ko basanze umurambo we mu modoka ye mu mujyi wa Odintsovo, hafi ya Moscow umujyi munini w’u Burusiya.
Basobanura ko basanze afite igikomere kinini mu mutwe, banatangaza kandi ko iperereza rigikomeje kugira hamenyekane impamvu nyayo y’urupfu rwe.
Abashinjacyaha n’abo batangaje ko urupfu rwa Roman rushobora kuba rufitanye isano no kwiyahura, ariko bavuga ko iperereza ko riri gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri.
Hari amakuru avuga ko yarasanzwe akurikiranyweho ibyaha bya ruswa, cyane cyane bijyanye no kugenzura nabi ingengo y’imari y’iserukiramuco rya gisirikare ryabereye mu gace ka Kursk, aho yari yarabaye guverineri mbere yo kugirwa minisitiri.
Ibi byongeye urujijo ku bibera muri politiki mu gihugu cy’u Burusiya, ndetse bizamura impungenge ku mutekano n’uburyo abayobozi b’ingenzi bakurwaho mu buryo budasobanutse mu butegetsi bwa Perezida Vladimir Putin.