Urupfu rwa Général Adoro: Amakimbirane ya Wazalendo yageze ku rwego rwo hejuru i Uvira
Amakuru ava mu mujyi wa Uvira, uri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko Général Adoro, umwe mu bayobozi bakomeye muri Wazalendo, yishwe arashwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu, tariki ya 06/12/2025.
Nk’uko byemezwa na masoko ya Minembwe Capital News, Général Adoro yarashwe saa 02:45 z’ijoro, mu gihe bivugwa ko haba hari ugukumirwa no gusubiranamo hagati y’amatsinda ya Wazalendo, nyuma yo gutakaza uduce twinshi mu kibaya cya Rusizi mu ntambara barwanaga na AFC/M23.
Amakuru yakomeje avuga ko Général Adoro yaguye hamwe n’umwe mu bashinzwe kumurinda, aho ngo batewe grenade ndetse bagasanganirwa n’amasasu bivugwa ko byaturutse mu barwanyi b’ihuriro barimo. Ibyo byabereye mu gace ka Kavimvira, kamwe mu duce dufatwa nk’udukomeye muri Uvira.
Kugeza ubu, nta rwego rwigenga ruravuga ku mpamvu nyakuri y’aya makimbirane cyangwa se uburyo bikurikiranye, ariko ibyabaye birerekana umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera hagati y’abarwanyi ba Wazalendo, mu gihe ibikorwa bya gisirikare byongereye imihangayiko mu bice byo mu burasirazuba bwa DR Congo.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo tumenye uko ikomeza kuvugwa mu murongo w’umutekano wo muri Kivu y’Amajyepfo.






