Urupfu rwa Robert Mueller Rwakuruye Impaka, Mu Gihe Perezida Trump We Yarugaragajeho Ibyishimo
Urupfu rwa Robert Mueller wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), rwateje impaka zikomeye muri politiki y’iki gihugu, cyane cyane nyuma y’uko Perezida Donald Trump agaragaje ibyishimo mu buryo butunguranye kandi bukomeye.
Robert Mueller yitabye Imana tariki ya 20/03/2026 afite imyaka 81. Yabaye umwe mu bayobozi bakomeye bagize uruhare rukomeye mu kubaka no kuvugurura FBI mu bihe byari bikomeye, by’umwihariko nyuma y’ibitero byo ku wa 11/09/2001. Yashyizwe ku buyobozi n’uwari Perezida George W. Bush, akomeza no gukorera ku butegetsi bwa Barack Obama kugeza mu 2013.
Nubwo umuryango we wemeje urupfu rwe, ntiwatangaje ibisobanuro birambuye ku cyamwishe cyangwa aho yapfiriye, ibintu byatumye amakuru akomeza gukurikiranwa cyane n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Nyuma gato y’itangazwa ry’urupfu rwe, Donald Trump yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Truth Social, agaragaza ibyishimo byamaganwe na benshi. Mu magambo yavuze, yashimangiye ko “yishimiye” urupfu rwa Mueller, amushinja kuba yaragize uruhare mu bikorwa byo guhemukira Abanyamerika b’inzirakarengane.
Aya magambo yateje impaka ndende mu banyapolitiki, abasesenguzi ndetse n’abaturage muri rusange, aho bamwe bayafashe nk’adasanzwe ku muyobozi uyoboye igihugu, mu gihe abandi bayabonye nk’ikimenyetso cy’uko amakimbirane hagati yabo yari akomeye cyane.
Umubano mubi hagati ya Trump na Mueller ushingiye ku iperereza rikomeye ryatangiye mu 2017, riyobowe na Mueller nk’umushinjacyaha wihariye. Iri perereza ryibanze ku kureba niba u Burusiya bwaragize uruhare mu matora ya Perezida wa Amerika yo mu 2016, ndetse rikanasesengura niba hari imikoranire hagati y’abo mu ikipe ya Trump n’uwo mugambi.
Aya matora yatsinzwe na Donald Trump wari uhagarariye Ishyaka ry’Aba-Républicains, atsinze Hillary Clinton wari uhagarariye Aba-Démocrates.
Raporo ya Mueller yasohotse mu 2019, igizwe n’amapaji 448, yagaragaje ko u Burusiya bwagerageje kwivanga mu matora binyuze mu buryo butandukanye, harimo gukoresha imbuga nkoranyambaga no kugerageza kuyobya amakuru. Icyakora, iyi raporo ntiyabonye ibimenyetso bihagije byemeza ko Trump ubwe yagize uruhare rutaziguye muri ibyo bikorwa.
Kugeza ubu, urupfu rwa Mueller rukomeje kuvugwaho cyane mu itangazamakuru no mu nzego za politiki, aho hibazwa ku murage asize mu butabera no mu iperereza ry’umutekano w’igihugu.
Abasesenguzi bagaragaza ko, nubwo Trump yakomeje kuvuga ko iperereza ryamukorewe ryari rishingiye ku nyungu za politiki, hari abandi babona ko Mueller yakoze akazi ke mu bwigenge no mu buryo bw’umwuga.
Mu gihe Amerika ikomeje kwitegura indi myaka y’amatora n’impaka zishingiye ku mutekano n’ubwisanzure bwa politiki, inkuru y’urupfu rwa Robert Mueller n’imyitwarire ya Donald Trump bikomeje kuba kimwe mu biganiro bikomeye, bigaragaza uko politiki y’iki gihugu igenda irushaho kugorana no gucikamo ibice.






