Urupfu rw’uwari umuherwe rwashenguye abaturage ba Uganda.
Umuherwe Rajiv Ruparelia yitabye Imana azize impanuka y’imodoka; urupfu rwe rubabaza benshi mu gihugu cya Uganda.
Aya makuru yashyizwe hanze n’igipolisi cya Uganda kuri iki cyumweru aho cyamenyesheje ko yishwe n’impanuka y’imodoka yabereye Busabala Flyover, mu gace ka Makindye-Ssabagabo muri Wakiso.
Bizwi ko Rajiv yari akiri muto ku myaka y’amavuko, kuko yarafite imyaka 35. Akaba yari mwene Sudhir Ruparelia nawe uzwiho kuba ari umuherwe wo ku rwego rwo hejuru.
Igipolisi kivuga ko yari atwaye Imodoka ya Nissan GT-R avuye Kajjansi yerekeza i Munyonyo, aho niho yahise agonga inkuta z’ibyuma zari ahari kubakwa umuhanda, Imodoka irahirima, ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro, apfira aho.
Uyu wari umuyobozi mukuru wa Ruparelia Group, isanzwe ifite imitungo ibarirwa mu ma miliyari y’amadorali ya Amerika. Muri Uganda kandi yari ahafite ibigo by’uburezi, ibigo by’imari n’ibindi byinshi.
Ubundi kandi iki kigo yarabereye umuyobozi mukuru cya Raparelia Group yashoye menshi mu mishinga y’ikoranabuhanga, inatanga akazi ku bihumbi by’abiganjemo urubyiruko.
Abaturage batuye muri Uganda bashenguwe bikomeye n’urupfu rw’uyu mugabo wari uzwiho ibikorwa by’ubugira neza.
Umuyobozi mukuru w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Madamu Anita Annet Among, yakoresheje urubuga rwa x ko urupfu rwa Rajiv rwababaje cyane , ashimira umusanzu yatanze mukuzamura ubukungu bw’igihugu no gutanga akazi.
Maze agira ati: “Imana ihumurize abari mu gahinda kandi ihe roho yawe iruhuko ridashira.”
Umunyapolitiki Bobi Wine, udacana uwaka n’ubutegetsi bwa perezida Museveni, nawe yababajwe n’urupfu rw’uyu muherwe wapfuye akiri muto, avuga ko yari umuntu wicisha bugufi, wuje ineza n’umutima w’urukundo.
Biteganyijwe ko uyu wapfuye azashyingurwa ku wa gatanu w’iki cyumweru gitaha. Kandi mu kumushingura hazifashishwa uburyo bwo gutwika umurambo, nk’uko bisanzwe bikorwa mu muco w’Abahindu, kuko nawe ari uwo muri ubwo bwoko.