Urusaku rw’Intwaro ziremereye n’izoroheje rukomeje kumvikana mu mujyi wa Uvira
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwatangiye kumvikana mu masaha ya nimugoroba mu bice bitandukanye by’umujyi wa Uvira, rutuma abaturage binjira mu bwoba n’urujijo rwinshi.
Amakuru ava mu baturage no mu banyamakuru baho avuga ko amajwi y’amasasu yatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice ku masaha y’i Uvira na Minembwe, kandi akomeje kumvikana mu duce dutandukanye tw’umujyi.
Kugeza ubu, nta rwego na rumwe mu zirengera umutekano, harimo FARDC, ingabo z’u Burundi zikorera muri RDC, ndetse n’imitwe ya Wazalendo na FDLR ikunze kugaragara muri ako karere, ruratanga ibisobanuro ku cyaba cyatangije iri rasagura ry’amasasu.
Uvira ikomeje kuba agace karagwamo imirwano kenshi bitewe n’ubwinshi bw’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’ibikorwa by’inzego z’umutekano za RDC zifatanya n’inzego z’u Burundi. Ibi bituma umutekano w’abaturage uhora mubwoba, cyane cyane mu masaha ya nijoro.
Inzego z’ibanze zasabye abaturage kwirinda ingendo zijoro, kuguma hafi y’ahantu hatekanye no gutegereza itangazo risobanura neza icyateye iryo rasagura, mu gihe ibikorwa by’iraswa bikomeje kugaragara mu mujyi.
Turacyakurikirana iby’iyi nkuru kugira ngo dutange amakuru mashya nibimara kumenyekana.






