Intumwa idasanzwe y’u munyabanga mukuru w’u muryango w’Abibumbye, Bintou Keita yagiriye uruzinduko mu bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni Bintou Keita werekeje i Kamanyola, muri teritware ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Uru ruzinduko yarukoze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27/02/2024, aho MCN yabwiwe n’abaturage baturiye ibyo bice ko Bintou Keita yagiye Kamanyola kwi mura posisiyo y’ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, zabaga i Kamanyola, agace gahana umupaka n’u Rwanda.
Iy’i nkuru ivuga ko iy’i ntumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, ko mu kwerekeza i Kamanyola yaherekejwe n’ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, barimo visi Guverineri, Komanda region, ndetse n’ukuriye Polisi muri iy’i Ntara.
Ibi ntacyo Bintou Keita yabitangaje ho, nk’uko akunze gukoresha urubuga rwe rwa X, ndetse dusanga n’ubuyobozi bw’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo ntacyo ba bivuzeho.
Gusa abaturiye ibyo bice, Bintou Keita yerekejemo nibo ba bwiye Minembwe Capital News ko Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zigiye kuvanwa muri Kamanyola.
Dukomeje gukurikirana iy’inkuru.
MCN.