Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yaraye ageze i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni ahagana isaha z’umugoroba zokuri uy’u wa Kabiri, tariki ya 13/02/2024, n’ibwo perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yageze i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC.
Bya navuzwe ko Evariste Ndayishimiye ko yakiriwe na mugenzi we Perezida Félix Tshisekedi, aho yagiye ku mutegera ku k’ibuga cy’indege cya Njili giherereye i Kinshasa.
U butumwa perezidansi y’u Burundi yanyujije kurukuta rwa X yavuze ko Ndayishimiye yakiriwe na Perezida Tshisekedi mu biro bye bya Cité de l’union Africaine.
Mu itangazo rya sohowe n’ibiro bya Evariste Ndayishimiye, rivuga ko umukuru w’igihugu cyabo, Evariste Ndayishimiye ko yerekeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku ganira na mugenzi we Tshisekedi kuberebana nishirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo gushakira amahoro n’umutekano RDC n’akarere k’ibiyaga bigari, ayo bavuze ko yasinyiwe i Addis Ababa muri Ethiopa, mu mwaka w ‘2013.
Ubwo butumwa bukomeza buvuga ko ibihugu byasinye ayo masezerano ko harimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Afrika y’Epfo, Angola, u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Centre Afrique, Congo Brazzaville, Uganda, Sudan y’Epfo, Tanzania na Zambia.
Harimo kandi n’imiryango mpuzamahanga nka Afrika Yunze ubumwe, Afrika y’Amajy’epfo n’indi….
N’ubwo leta y’u Burundi bivugwa ko ishakira RDC amahoro, ariko icyo gihugu kiri mu bishinjwa guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ninyuma y’uko cyohereje ingabo zabo k’u rwanya umutwe wa M23, mu ntambara FARDC ifatanije na FDLR bahanganyemo n’uwo mutwe.
Ingabo z’u Burundi kandi zishinjwa gufatikanya na FDLR irimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, mu mwaka w ‘1994.
Intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC imaze gutuma abaturage ba barirwa muri za miliyoni bata izabo. Ni imirwano kandi bivugwa ko imaze gupfiramo abasirikare b’u Burundi batari bake harimo nabafatiwe k’urugamba.
Kugeza ubu impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC imirwano yabo irakomeje kandi irimo gusatira u Mujyi wa Goma; mu makuru Minembwe Capital News imaze kwakira muri iki Gitondo avuga ko M23 igeze mu birometre 17 uturuka mu muhanda wa Sake-Goma.
Ibi n’inyuma y’uko M23 ifashe u Mujyi wa Sake uri mu birometre 27 n’u Mujyi wa Goma.
Bruce Bahanda.