Urwango Abatutsi bangwa muri RDC, rwaba rugiye gucika nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Urubyiruko.
Ni mu biganiro byahuje urubyiruko ruherereye mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23, byabereye ahitwa i Kiwanja muri teritware ya Rutshuru, tariki ya 14/09/2024, aho rwiyemeje kurwanya iryo vangura rwivuye inyuma.
Ahanini uru rubyiruko rwaturutse mu bice byinshi byo muri teritware ya Rutshuru, Masisi n’ahandi.
Uru rubyiruko rwari rurimo abaruhagarariye mu bice rwagiye ruturukamo, rwari rurimo abize ibitandukanye, nka bakora imikino yo kwiruka, abize amashuri abanza n’ayisumbuye.
Mu ngingo zaganiriweho cyane, ni ukurwanya amakuru y’ibihuha n’ababiba urwango mu baturage ba RDC, ruvuga ko rugiye gufata iya mbere kurwanya ibyo, mu rwego rwo kunga ubumwe.
Umwe mu babaye muri ibyo biganiro yagize ati: “Twaganiriye ku hazaza hacu, hatari urwango rw’amoko n’amatsinda y’abagizi ba nabi barimo Wazalendo n’abandi bakoreshwa na Tshisekedi.”
Hari kandi undi wagize ati: “Amahoro ntabwo ari ikintu cyubakwa ngo guhite kirangira ako kanya, bisaba urugendo. Turashimira M23 yadufashije guhura na bagenzi bacu baturutse mu moko atandukanye, kandi tubanye neza.”
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka uri mu bitabiriye ibi biganiro yasabye uru rubyiruko ‘kuba intangarugero mu kurangwa n’urukundo n’amahoro, bakima amatwi abashaka kubacamo ibice bitwikiriye umutaka w’amoko.’
Abasaba kwitandukanya n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukomeje gufata iya mbere mu kwiyicira abenegihugu, gukwirakwiza imvugo z’urwango, no gukangurira urubyiruko kwambura ubuzima abenegihugu mu cyiswe Wazalendo.
Yanavuze kandi ko intego ya mbere ya AFC/M23 ari ukubana mu mahoro hagati y’abatuye iki gihugu cya RDC.
Nubwo biruko ariko ukurebana ayingwe hagati y’uruhande rwa Leta ya Kinshasa n’uyu mutwe wa M23. Mu ntangiriro z’iki Cyumweru dusoje habaye imirwano ikaze hagati y’izi mpande zombi.
Gusa, hari icyizere gike gihari cyuko ibiganiro by’i Luanda byazazana amahoro muri aka karere.
MCN.