Uvira: Abaturage Bakomeje Kwicwa na Wazalendo, Basaba FRN Kubakura mu Maboko ya FARDC n’Abambari Bayo
Minembwe Capital News (MCN)
Umutekano ukomeje kuzamba mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’ubwicanyi n’ibindi bikorwa by’ihohoterwa bashinja abarwanyi ba Wazalendo.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06/11/2026, ahagana saa 11:35 za mu gitondo, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 yishwe arashwe amasasu. Amakuru agaragaza ko ubwo bwicanyi bwabereye mu gace ka Kibondwe, kuri Avenue Bajoba, muri Komini ya Mulongwe, mu mujyi wa Uvira.
Amakuru yatangajwe n’ishami rya MCLA rikorera muri Kibondwe avuga ko ukekwaho gukora ubwo bwicanyi ari umurwanyi wa Wazalendo, akaba yahise atabwa muri yombi hafi y’aho icyaha cyakorewe.
MCLA yamaganye byimazeyo ubwo bwicanyi, isaba inzego zibishinzwe gufata ingamba ziteganywa n’amategeko kugira ngo uwabukoze abiryozwe.
Ibi bibaye mu gihe abaturage bo muri Uvira bakomeje kugaragaza akababaro no kwinubira ibikorwa by’ubwicanyi n’umutekano muke bashinja imitwe ya Wazalendo ikorera muri ako gace. Bamwe muri bo basaba ihuriro rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN) kuza kubohora umujyi wa Uvira, rikawukuramo ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, bashinja kubabuza kubaho mu mutekano.
Gusa, FRN iherutse gutangaza ko idafite umugambi wo kongera kwigarurira umujyi wa Uvira. Nubwo bimeze bityo, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’umutekano wabo, basaba ko ibibazo bahura na byo byitabwaho.
Aba baturage kandi bagaragaza itandukaniro hagati y’ibice bigenzurwa na FRN n’ibindi bikomeje kubamo imitwe yitwaje intwaro ifatanya bya hafi na FARDC. Bavuga ko mu bice birimo Minembwe, Bukavu na Goma, ndetse no mu tundi turere tugenzurwa n’iri huriro, abaturage bishyira bakizana kandi bakabaho badafite ubwoba bavuga ko bukomeje kubugariza mu mujyi wa Uvira.
Minembwe Capital News (MCN)
