UVIRA: Abaturage birengagije icyemezo cya Guverineri, bazindukira mu myigaragambyo
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira bazindukiye mu myigaragambyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30/10/2026, nubwo Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo yari yatangaje icyemezo gihagarika imyigaragambyo yose n’ibikorwa byo gufunga imijyi (villes mortes) kugeza igihe kitazwi.
Amakuru Minembwe Capital News (MCN) yahawe n’abari i Uvira aravuga ko iyo myigaragambyo yatangiye mu masaha ya mu gitondo, itangirira mu gace ka Mulongwe, mu Mujyi wa Uvira.

Ibi byabaye nyuma y’itangazo ry’ubuyobozi bw’Intara ryabuzaga abaturage gukora imyigaragambyo cyangwa ibikorwa byo gufunga imijyi kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Mu itangazo rye, Guverineri yatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe na Komite y’Umutekano y’Intara (Comité Provincial de Sécurité), mu rwego rwo guhangana n’ibyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ivuga ko ari ubushotoranyi ihura na bwo.
Ubuyobozi bw’Intara bwavuze ko icyo cyemezo kigamije gukumira abantu binjira mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’ibindi bikorwa bishobora guhungabanya umutekano n’ituze rusange.
Iryo tangazo ryashimangiye ko imyigaragambyo yose n’ibikorwa byo gufunga imijyi bihagaritswe kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.
Gusa, nubwo iryo tangazo ryari ryasohotse, abaturage bo muri Uvira ntibarizirikanye, ahubwo bazindukiye mu mihanda bigaragambya.
Umwe mu batangabuhamya bagejeje amakuru kuri Minembwe Capital News yavuze ko imyigaragambyo yatangiriye ku kiraro cya Mulongwe, agaragaza ko yabaye nubwo Guverineri yari yayihagaritse.
Yagize ati: « Uvira mandamano yatangiriye ku kiraro cya Mulongwe. Yakozwe mu gihe Guverineri yabyamaganye. Ariko abaturage babigize ibara, bamunaniye. »
Ibyo bivuze ko icyemezo cy’ubuyobozi bw’Intara cyo guhagarika imyigaragambyo kitabujije abaturage kwigaragambya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30/10/2026.
Minembwe Capital News (MCN)
