Uvira: Amazi ya Kavimvira Yarenze Inkombe, Atwara Kontineri Zakoreshwaga mu Kubaka Ikiraro
Minembwe Capital News (MCN)
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17/10/2026, amazi y’uruzi rwa Kavimvira, ruherereye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yarenze inkombe, atwara kontineri zakoreshwaga mu gushyiraho inzira y’agateganyo mu gihe ikiraro cya Kavimvira kiri kubakwa.
Aka gace gasanzwe kibasirwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi. No mu kwezi kwa kane 2020, imyuzure yarahibasiye yangiza ibintu byinshi.
Ibi byatumye abaturage basabye sosiyete EIS EKA, ishinzwe imirimo yo kubaka no gutunganya umuhanda munini wa nimero ya 5 (RN5), kwihutisha iyubakwa ry’ikiraro cya Kavimvira no gusuzuma niba inzira y’agateganyo ishobora gukomeza gukoreshwa mu gihe amazi y’uruzi azamutse.
Minembwe Capital News (MCN)
