• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Uvira: FDLR mu kwambara umwambaro w’igisirikare cy’u Burundi havuzwe impamvu yabyo.

minebwenews by minebwenews
November 25, 2024
in Regional Politics
0
Uvira: FDLR mu kwambara umwambaro w’igisirikare cy’u Burundi havuzwe impamvu yabyo.
113
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FDLR mu kwambara umwambaro w’igisirikare cy’u Burundi havuzwe impamvu yabyo.

You might also like

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR mu misozi yo muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bambitswe impuzakano y’igisikare cy’u Burundi mu rwego rwo kugira ngo bayobye uburari ariko icyo bashaka ni ukugaba ibitero mu Banyamulenge, bitwaje kurwanya Twirwaneho, nk’uko amasoko yacu atundukanye abivuga.

Aba barwanyi ba FDLR bitwa kandi “Interahamwe” bahawe icyumbi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko bari bamaze gutsindwa intambara na FPR inkotanyi mu Rwanda mu 1994.

Barimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu cy’u Rwanda. Kuva ubwo bahungiraga muri RDC, bakakirwa na Leta ya Mobutu, bavuga ko bazatera u Rwanda bagakuraho ingoma ihari ya perezida Paul Kagame.

Mu mezi make ashize aba barwanyi, nk’uko bahora bahindagura ibyicaro, abenshi muribo bavuye mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga berekeza mu nce zo muri Rurambo.

Aha Rurambo ni agace gatuwemo n’Abanyamulenge, Abapfulero n’Abatwa, kakaba gaherereye mu misozi iri muri teritware ya Uvira.

Hari amakuru avuga ko kugira ngo aba barwanyi bave mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga berekeza mu Rurambo baje ku busabe bw’ihuriro ry’Ingabo za RDC, Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe y’itwaje imbunda irimo Gumino na Maï Maï.

Ni mu gihe babwirwaga ko Twirwaneho ikorana n’u Rwanda, bityo berekeza muri ibyo bice kugira ngo bashore intambara ku Rwanda bahereye muri iyi misozi.

Bamwe mu baturiye ibice byo muri Rurambo banabwiye MCN ko aba barwanyi nyuma yokugera muri Rurambo bakakirwa na Gumino na Maï Maï ku busabe bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’icy’u Burundi bambitswe imyambaro yigisikare cya FDNB n’iya FARDC.

Bivugwa ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kujijisha, kandi ndetse kubu barimo kwitegura kugaba ibitero muri Twirwaneho.

Aya makuru anavuga ko kuri ubu utapfa kuba wamenya gutandukanya umurwanyi wa FDLR n’umusirikare w’u Burundi kuko bamaze kwivanga bose udasize RDC, n’imitwe y’itwaje imbunda, uwa Gumino na Maï Maï.
Uduce bivangiyemo hari akitwa Nyundo, aha ni hafi no ku Kiryama, mu Gitoga, ku Gitabo no kuri Gatobwe, ndetse no mu Kidote.

Ariko nubwo ahanini bivugwa ko ikigenderewe ari ukurwanya Twirwaneho, hari andi makuru avuga ko u Burundi na RDC bishaka gushora intambara ku Rwanda babinyujije kuri FDLR.

Hagati aho, nta gitero kirakorwa, ariko ubwoba ni bwinshi ku baturage baturiye ibyo bice byo mu misozi miremire y’Imulenge, cyane cyane muri teritware ya Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo. Bavuga ko umwanya uwari wo wose intambara yovuka.

Tags: FardcFDLRFDNBRurambo
Share45Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails
Next Post
Igisirikare cy’u Burundi cyagize ibyo kivuga kubyo gishinjwa byo gutegura kwica Abanyamulenge .

Igisirikare cy'u Burundi cyagize ibyo kivuga kubyo gishinjwa byo gutegura kwica Abanyamulenge .

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?