Uvira Mu Bihe Bidasanzwe: Imirwano Ikaze, Drone Yahanutse n’Amakuru Akomeje Guhindura Ishusho y’Urugamba!
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
Amakuru aturuka mu masoko ya Minembwe Capital News (MCN) agaragaza ko imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagati y’ingabo za Front pour la Refondation de la Nation (FRN) n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rigizwe na FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe irwana ku ruhande rwayo irimo Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro.
Mu duce twavuzwemo ibikorwa by’imirwano harimo Bulanga, Lubalika na Bushokwe. Amakuru MCN ikesha amasoko yayo agaragaza ko muri utu duce habereye imirwano, mu gihe hakomeje no gukwirakwira amakuru avuga ko FRN yigaruriye tumwe muri two.
Ku bijyanye n’aho urugamba rugeze muri utu duce, amasoko ya MCN ntaremeza ko twose twafashwe na FRN. Icyakora, amakuru akomeje gutangwa ku kwigarurirwa kwa tumwe muri two aracyakurikiranwa kugira ngo hamenyekane uko ibintu bihagaze.
Imirwano yabereye ku misozi ya Lubalika
Mu makuru yageze kuri MCN, Lubalika ni hamwe mu hantu habereye imirwano, aho ingabo za FARDC n’imitwe irwana ku ruhande rwazo zagabye ibitero ku birindiro bya FRN.
Amakuru aturuka mu masoko yacu agaragaza ko ingabo za FRN na zo zasubije ibyo bitero, mu mirwano yabereye ku misozi y’ako gace. Ibi byatumye Lubalika iba kimwe mu bice byibanzweho mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kabiri.
Drone ya FARDC yahanuwe mu gace ka Kange
Mu bindi byaranze ibyo bikorwa by’imirwano, mu masaha y’igitondo, FRN yahanuye drone y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gace ka Kange, gaherereye mu misozi ihanamiye Ikibaya cya Rusizi.
Iyi ni imwe mu nkuru z’ingenzi zaranze imirwano yabereye muri ako karere, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura ibice bitandukanye bya Teritwari ya Uvira.
MINEMBWE CAPITAL NEWS (MCN)
