Muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bi butse intwari Muhoza Gisaro ku nshuro ya 44.
Ni Gisaro Muhoza, uzwi mu Banyamulenge, nk’i ntwari idasanzwe wongeye kwibukwa kuri uyu wo ku wa Gatandatu.
Umuhango wo ku mwibuka wabereye muri Salle ya Meri, iherereye mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu bingeri zose ahanini bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Hakaba haje kandi n’abategetsi batandukanye barimo na Mère de la ville wa Uvira.
Gisaro Muhoza niwe Munyamulenge wabaye mu bambere gukora mu butegetsi bwa perezida Désire Mobutu Se seseko Kukungwendo Wazabanga, wayoboye Zaïre igihe kingana n’imyaka 30.
Akaba yarapfuye akiri muto ku myaka 38 ni mugihe yavutse mu mwaka w’ 1942, apafa tariki ya 16/03/1980.
Nk’uko amateka abivuga n’uko Gisaro Muhoza yarangwaga n’ishyaka n’ubushishozi budasanzwe no gukunda igihugu cye, n’ubwoko, ni mu gihe bivugwa ko yagiye afasha Abanyekongo barimo n’Abanyamulenge mu bibazo bitandukanye, harimo ko yafashije benshi kwiga n’ibindi bijanye n’imibereho.
MCN.