• About Us
  • Privacy Policy
Friday, November 6, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uvira mu Rujijo: Ibikorwa Bikomeje Gukorwa Bitera Kwibaza Ikibihishe Inyuma Yabyo

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 6, 2026
in Conflict & Security
0
Uvira mu Rujijo: Ibikorwa Bikomeje Gukorwa Bitera Kwibaza Ikibihishe Inyuma Yabyo
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uvira mu Rujijo: Ibikorwa Bikomeje Gukorwa Bitera Kwibaza Ikibihishe Inyuma Yabyo

Minembwe Capital News (MCN)

Ishyirahamwe ry’abakozi bo mu nzego z’ubuzima batari aba Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (AFOSANE), ishami rya Uvira, ryamaganye ibikorwa by’iterabwoba bivugwa ko bikorerwa umwe mu banyamuryango baryo, umuforomo witwa Shukuru Imani John, umaze icyumweru ashakishwa n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, nubwo amakuru aturuka muri ako gace agaragaza ko bashobora kuba ari abarwanyi ba Wazalendo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, tariki ya 05/11/2026, i Uvira, AFOSANE yavuze ko abantu bambaye imyenda ya gisirikare kandi bitwaje intwaro bageze iwe bamushaka. Bamaze gusanga adahari, bakomereje ku ivuriro rye, ariko na ho ntibamubona.

Iri shyirahamwe ryagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano w’uyu muforomo, risaba inzego zibishinzwe gukora iperereza, kumenya ababa inyuma y’ibi bikorwa no gufata ingamba zihamye zo kumurindira umutekano.

Umunyamabanga wa AFOSANE, Ndakundi Rashidi Jostan, yamaganye ibyo bikorwa, yibutsa ko umwuga w’ubuvuzi udakwiye kugira aho ubogamira muri politiki cyangwa mu makimbirane ya gisirikare. Yashimangiye ko abaganga n’abaforomo bafite inshingano zo kuvura umuntu wese ukeneye ubufasha, hatitawe ku ruhande rwa politiki cyangwa urwego rwa gisirikare abarizwamo.

Yagize ati: “Nta ruhande rwa politiki tubogamiyeho, kandi ni twe tubavura iyo bakomerekeye ku rugamba cyangwa barwaye. Kuduhindukirana muturasa ni ukubura ubumuntu.”

Iyi mpuruza ya AFOSANE ije mu gihe mu nkengero z’umujyi wa Uvira hakomeje kuvugwa ibikorwa byo kurasa amasasu menshi nijoro, bivugwa ko bikorwa n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ibi bikorwa bigaragara nk’aho bishobora kuba bifitanye isano no kwikanga ibitero bishobora kuba byagabwa kuri izo ngabo.

Amakuru avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kurasa amasasu menshi mu bice bitandukanye byegereye Uvira atari bishya, kuko no mu minsi ishize byagiye bigaragara i Katogota no mu tundi duce tuyegereye.

Ibi bikomeje guteza kwibaza impamvu izo ngabo zikomeje kurasa amasasu menshi, mu gihe ihuriro rya FRN riherutse gutangaza ko ritagifite umugambi wo gufata umujyi wa Uvira. Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06/11/2026, na bwo humvikanye urusaku rw’amasasu menshi, cyane cyane mu gace ka Rutembe, gaherereye mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Uvira.

Ibi bituma hibazwa niba koko FRN yaratangaje ko itagifite umugambi wo gufata Uvira, ni iki gituma FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bakomeza kugaragaza imyitwarire isa n’ishingiye ku kwikanga?

Ikindi gihangayikishije ni uko mu bihe byashize, ibikorwa byo kurasa bivugwa ko bishingiye ku kwikanga byagiye bikurikirwa n’ibikorwa byo gusahura abaturage mu ngo zabo. Hari n’igihe ibyo bikorwa byagiye byitirirwa abajura, mu gihe abaturage bo bagaragazaga ko ababigiramo uruhare baba bitwaje intwaro.

AFOSANE yasabye inzego zibishinzwe gushyira imbere umutekano w’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, kugira ngo bakomeze kuzuza inshingano zabo zo kuvura no kurokora ubuzima bw’abaturage, aho guhinduka abantu bahigwa cyangwa baterwa ubwoba bazira umwuga bakora.

Minembwe Capital News (MCN)

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?