• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, January 20, 2026
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
January 20, 2026
in Conflict & Security
0
Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe
68
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uvira mu Rujijo rw’Umutekano, Abantu Benshi Bishwe Barashwe

You might also like

Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba

Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro

Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 20/01/2026, umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, wongeye kwibasirwa n’ibikorwa by’umutekano muke byasigiye abaturage ihungabana rikomeye. Amakuru yizewe aturuka muri uwo mujyi avuga ko abantu batanu barashwe bahasiga ubuzima abandi barakomereka bamwe muri bo bakaba barakomerekejwe bikabije.

Ibi byabaye mu gihe ingabo za FARDC, zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, zari mu bikorwa bivugwaho gusahura imitungo y’abaturage mu mazu yabo. Mu gihe abaturage bari bamaze kuryama, humvikanye amasasu menshi yasize abantu benshi mu bwoba n’agahinda gakabije.

Kuva ingabo za AFC/M23 ziviriye mu mujyi wa Uvira mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, umutekano w’uyu mujyi wahise usubira inyuma bikomeye. Icyuho cyasizwe n’izo ngabo cyahise cyinjiramo ingabo za Leta zigizwe na FARDC, Wazalendo na FDLR, ariko aho kugarura ituze, zatangiye ibikorwa byibasira abaturage n’imitungo yabo.

Amakuru aturuka mu baturage agaragaza ko gusahura byahereye ku mitungo y’abantu ku giti cyabo, bigera no mu bigo bikomeye bya Leta, ibintu byakomeje gushimangira impungenge z’abaturage ku hazaza h’umutekano wabo. Hari n’amashusho yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba Wazalendo bikoreye ku mitwe ibintu basahuye, birimo ameza, matera n’ibindi bikoresho by’agaciro.

Umwe mu baturage bo muri Uvira waganiriye na Minembwe Capital News yagize ati:
“Twari twatangiye kubona ituze n’umutekano AFC/M23 imaze kuhagera. Ariko kuva ingabo za Leta zinjiye, umutekano warayoyotse burundu. Turagowe cyane, sinabona amagambo abisobanura.”

Yakomeje agira ati:
“Muri iri joro ryakeye, abantu batanu barashwe barapfa; abandi barakomereka ubu bari kwitabwaho mu bitaro kandi ubuzima bwabo buri mu kaga. Icyifuzo cyacu ni uko M23 yagaruka ikirukana aba bajura batwambuye umutekano n’ibyacu.”

Ibi byose bigaragaza ko umujyi wa Uvira ukomeje kubaho mu mwuka mubi w’umutekano, aho abaturage bakomeje kwishyura igiciro cy’imirwano n’amakimbirane ya politiki n’igisirikare. Abenshi bemeza ko hatagize igikorwa byihuse kandi gifatika, ingaruka z’ibi bikorwa zishobora kurushaho gukura, bigatuma ikibazo cy’umutekano muke kirushaho gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Tags: Bishwe barashweUvira
Share27Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba

Uvira: Umubare w’Abishwe mu Ijoro Wiyongereye, Abaturage Baratakamba Amakuru yizewe aturuka mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko umubare w’abantu baraye bishwe barashwe wiyongereye...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro

Ingabo z’u Burundi ziyongereye mu Bibogobogo nyuma yo gutsindwa kuri Point Zéro Nyuma y’uko umutwe wa Twirwaneho wirukanye ingabo z’u Burundi n’iza FARDC mu gice kizwi nka Point...

Read moreDetails

Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri

Perezida Ndayishimiye mu Magambo Ashaririye Ashinja u Rwanda, Isi Isabwa Gusesengura Ukuri Mu mvugo zikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye kwijandika mu...

Read moreDetails

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi

Kivu y’Amajyaruguru: Imirwano Ikomeje Guteza Impunzi n’Ibibazo Bikomeye by’Ubutabazi Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutekano wakomeje kuba muke cyane mu...

Read moreDetails

RDC n’u Burundi mu Mugambi wo Kwirukana Abanyamulenge muri Gakondo yabo

by Bahanda Bruce
January 20, 2026
0
RDC n’u Burundi mu Mugambi wo Kwirukana Abanyamulenge muri Gakondo yabo

RDC n'u Burundi mu Mugambi wo Kwirukana Abanyamulenge muri Gakondo yabo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'i y'u Burundi birashyirwa mu majwi ku kuba biri gushyira...

Read moreDetails
Next Post
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Yasezeranyije Igikorwa Gikomeye kuri Bobi Wine

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Yasezeranyije Igikorwa Gikomeye kuri Bobi Wine

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kabila Kagame Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rwanda SADC Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

Manage Cookie Consent
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.
Functional Always active
The technical storage or access is strictly necessary for the legitimate purpose of enabling the use of a specific service explicitly requested by the subscriber or user, or for the sole purpose of carrying out the transmission of a communication over an electronic communications network.
Preferences
The technical storage or access is necessary for the legitimate purpose of storing preferences that are not requested by the subscriber or user.
Statistics
The technical storage or access that is used exclusively for statistical purposes. The technical storage or access that is used exclusively for anonymous statistical purposes. Without a subpoena, voluntary compliance on the part of your Internet Service Provider, or additional records from a third party, information stored or retrieved for this purpose alone cannot usually be used to identify you.
Marketing
The technical storage or access is required to create user profiles to send advertising, or to track the user on a website or across several websites for similar marketing purposes.
  • Manage options
  • Manage services
  • Manage {vendor_count} vendors
  • Read more about these purposes
View preferences
  • {title}
  • {title}
  • {title}
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?