Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 04/09/2025, i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, humvikani ye urusaku rw’imbunda rwinshi, zirimo n’izeremereye, aho zaraswaga na Wazalendo mu rwego rwo kugaragaza ko badashaka Brigadier General Olivier Gasita uheruka gutumwa muri icyo gice kuyobora ingabo z’iki gihugu zikirimo.
Aharasiwe izi mbunda ni muri quartier Kalamabenge, Kabindula, Quartier Songo, Nyamianda, Mulongwe na Kasenga.
Amakuru avuga ko urusaku rwazo rwatangiye igihe cya saa ine z’ijoro zija gushyira muri saa tanu.
Umwe uherereye yo yabwiye Minembwe Capital News ko nta kindi cyarimo gituma bazirasa, usibye kwerekana Umzalendo w’ukuri.
Yagize ati: “Wazalendo ubwabo, batangiye gusubiranamo, bamwe bavuga ko bakwiye kwakira General Olivier Gasita, abandi rero bakamwita umwanzi. Iri rasagura bashatse kwerekana abashigikiye na bamwanze aho baherereye.”
Gen. Gasita yageze muri uyu mujyi wa Uvira ku manywa yo ku wa mbere tariki ya 01/09/2025, ariko awuzamo a Wazalendo bawurimo hamwe n’abaturage cyane cyane abo mu bwoko bw’Abapfulero batamushaka.
Bamushinja ubugambanyi, bakamuziza kandi ko ari Umunyamulenge, ndetse bavuga ko ari mubatanze umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu maboko ya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Tariki ya 16/02/2025, ni bwo uyu mutwe wigaruriye uyu mujyi wa Bukavu wose, nyuma yo ku wirukanamo ingabo za FARDC, n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo na FDLR.
Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo hashize i Uvira mu duce twayo tunyuranye twabereyemo imyigaragambyo yari yahamagajwe n’abayobozi ba sosiyete sivili, aho barimo bamagana Leta yabohereje umwanzi nk’uko babivugaga. Bagaragaza ko batamushaka kandi ko agomba gusubira iyo yaje ava. Bizwi ko yarasanzwe ayoboye ingabo i Kindu mu ntara ya Maniema.
Nyuma y’aho agereye aha i Uvira na we akabona ko Wazalendo batahamushaka, yabasabye “kubaha Leta yahamutumye aho ku mwubaha we,” bitaba ibyo agahangana na bo.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko u Burundi ubwo yanyuzemo yerekeza i Uvira nyuma yo kuva i Kindu, bwamwohereje abasirikare bo ku murindira umutekano(kompanyi). Ibi byerekana ko umwanya uwo ari wo wose impande zombi zishobora gukoresha ingufu za gisirikare, urwanesha urwabo rukayobora.
Hagataho, uwanze kumva ntiyanze no kubona, reka tubihange amaso.