Uvira: Umusirikare wa FARDC yishwe arashwe n’abagenzi be
Mu gace ka Kanvinvira, gaherereye mu mujyi wa Uvira mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’umusirikare wa Leta (FARDC) warashwe na bagenzi be nyuma yo kubakangusha grenade abashinja kumugambanira.
Amakuru yemejwe n’abaturiye aho byabereye, ndetse n’inzego z’umutekano, avuga ko ibi byabaye mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08/11/ 2025, ubwo uwo musirikare yatunguraga bagenzi be agiye kubatera grenade .
Bivugwa ko uwo musirikare yari ameze nk’uwataye umutwe nyuma yo kurakarira abasirikare yavugaga ko bamufitiye umugambi wo ku muhitana, maze ubwo yashakaga kubatera grenade mu rwego rwo kwihimura, bahise barasa uwo musirikare, ahita apfa ako kanya, grenade ntiyabasha guturika.
Inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ku cyaba cyateye uwo musirikare kwitwara mu buryo nk’ubu, ndetse hari n’abakeka ko yaba yari yanyoye ibisindisha cyangwa se yarafite uburwayi bwo mu mutwe.
Abayobozi mu ngabo za FARDC basabye abasirikare bose gukomeza gukurikiza indangagaciro z’igisirikare, birinda imyitwarire ishobora guteza ibibazo imbere mu ngabo cyangwa mu baturage.
Ni mu gihe mu bice byinshi by’uburasirazuba bwa Congo harimo imidugararo n’intambara, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mitekerereze ya bamwe mu basirikare barimo guhangana n’iyo mirwano.






